Umugore witwa Lynne Brown ukomoka uri Afurika y’ epfo yagizwe Minisitiri w’ inganda za Leta n’ ubwo asanzwe azwiho ko aryamana n’ abo bahuje igitsina (lesbian).
Lynne Brown, Minisitiri w’ Inganda za Leta
Nyuma y’ uko yongeye gutorerwa kuyobora igihugu cya Afurika y’ epfo, Perezida Jacob Zuma yemeje ko Lynne Brown ariwe Ministre mushya w’ inganda za Leta. Uyu mugore ni umutinganyi ubyemera mu ruhame. Biravugwa ko ari ubwa mbere muri Africa ibi bibayeho.
born 26 September 1961
Lynne Brown yavutse Taliki ya 26 nzeri 1961, avukira muri Cape Town, yiga amashuri ya Kaminuza i Londres mu Bwongereza.
Ubusanzwe ntabwo aba mu bantu baharanira uburenganzira bw’abatinganyi, cyane ko muri Africa y’Epfo ho abatinganyi cyane cyane b’abagore bakunda gukorerwa ihohoterwa.
Perezida Zuma ati n’ ubwo uri umutinganyi ngwino uyobore inganda za Leta
Nubwo atabavuganira abo ku ruhande rwe b’abatinganyi batangiye gutangaza ko ari intambwe ikomeye itewe mu kugira agaciro mu muryango wabo muri icyo gihugu no muri Africa y’Epfo by’umwihariko.
Africa y’Epfo nicyo gihugu cya mbere muri Africa cyatanze uburenganzira bwo gushakana ku batinganyi, nubwo Perezida Zuma, we uzwiho kugira abagore benshi, atigeze agaragara nk’umuntu ushyigikiye iby’ ubutinganyi.
Perezida Zuma kuwa gatandatu w’icyumweru gishize nibwo yarahiye kuyobora manda ya kabiri, yanatangaje guverinoma ye irimo kandi umugabo witwa Nhlanhla Nene umwirabura wagizwe Ministre w’Imari bwa mbere muri icyo gihugu.