Umunyamakuru wa RBA w’icyamamare mu gitaramo Rukizangabo Shami Aloys ku wa gatandatu ushize yasezeranye mu Murenge wa Kimironko ndetse aranasaba aranakwa umukobwa bagiye kurushingana witwa Gahima Uwimana Chantal.
Uwo muhango wo gusaba no gukwa wabereye Kimironko, aho uyu munyamakuru wa RBA umenyerewe mu gitaramo kuri Radiyo Rwanda yari yambariwe n’abanyamakuru benshi barimo Rukundo Jean Baptiste Theoneste Nisingizwe na Regis n’abandi.
Umunyamakuru Rukizangabo yasabirwaga n’umusaza Kalisa Rugano nawe uzwi mu bintu byinshi bijyanye n’umuco.
Kalisa Rugano ashyikirizwa umugeni wa Shami
Ibi birori byo gusaba byasusurukijwe n’abacururazi gakondo bacuranga inanga. Gusezerana mu rusengero bikaba biteganyijwe ku itariki ya 26 Nyakanga 2014 aho bizabera ku rusengero EAR Giporoso.
Andi mafoto: