Sosiyete y’ibikoresho by’ikoranabuhanga yo muri Koreya LG , Igiye gukora televiziyo ntoya zigendanwa kandi zifite umubyimba nk’uw’urupapuro , kuburyo uyifite azajya abasha kuyizinga nk’uko bazinga urupapuro kandi akayitwara mu buryo bworoshye.
Iyo sosiyete yavuze ko ubu yatangiye gukora icyiciro cya mbere kigizwe na televiziyo za sentimetero 18 ariko ngo bari gukora ikindi kiciro cya televiziyo za sentimetero 60 zizatangira kugera ku isoko mu mwaka wa 2017, nkuko byatangajwe na Byung Kang , umuyobozi muri iyo sosiyete.
Izo televiziyo zizaba zifite ubushobozi bwo kuzingwa no gutwarwa mu buryo bworoshye, ngo zizaba nanone zifite amashusho meza agaragara neza kubera ko zizakoresha uburyo bugezweho bwa “HD Ultra”.
Ikindi kandi ngo izo televiziyo zizaba zibonerana kuburyo uzajya ubasha kureba uruhande rw’inyuma nk’uko ikirahuri kiba kimeze.
Ferdinand M.