Kuri uyu wa gatandatu taliki ya 24 Gicurasi, nibwo umuhanzi w’ icyamamare ku isi Kanye West hamwe n’ umukunzi we Kim Kardashian bambikanye impeta y’ urudashira.
Ubu bukwe bw’ ibi byamamare bwakomeje kuvugwaho byinshi yaba mbere yabwo ndetse na nyuma yabwo. nyuma y’ uko abari bategezanyije amashyushyu amafoto y’ ubukwe bwabo bayabonye, ubu uyu munsi ikiri mu bitangazamakuru bitandukanye ni imyitwarire y’ umu Pasiteri wasezeranyije ibi byamamare
Pastor Rich Wilkerson Jr ni umuyobozi w’urusengero Assemble de Dieu akaba n’umwanditsi w’igitabo The Cross and the Switchblade niwe wasezeranije ubukwe bw’ aba bageni ariko benshi bakaba batari kubyumva kimwe n’ uyu mu Pasiteri kuko ngo imyitwarire ya Kanye west itari gutuma uyu mu Pasiteri yemera gusezeranya aba bageni.
Kanye West ngo kubwe niwe wapfiriye abantu
Mu myitwarire ya Kanye West, bamushina ko yagiye yigereranya na Yesu ( Yezu), ndetse akaba afite indirimbo yitwa I Am a God Bisobanuye ngo ndi Imana, ndetse Album ye iheruka yagaragaye yambaye ikamba ku mutwe we bivuze ko ariwe wapfiriye abantu. Si ibyo gusa ahubwo abakunzi be ubu basigaye bamuramya bavuga ko ari Imana nk’ uko abyiyita.
Ni uku aba yiyambariye iyo abwiriza ijambo ry’ Imana
Uyu mu Pasiteri ngo n’ ubusanzwe agaragaza imyitwarire ya Gisitari ndetse urusengero rwe rukaba ngo ruzwiho gusezeranya abasitari n’ibindi bikomerezwa kabone n’ubwo baba badakijijwe.
Evode Mwizerwa