Scout Willis, the daughter of Hollywood actors Bruce Willis and Demi Moore, said on Thursday she wanted to empower women with her topless social media protest against popular photo-sharing site Instagram’s no-nudity policy.
Ni uku yinjiye umuhanda yiyambariye
Umukobwa wa Bruce Willis yiyambitse ubusa ajya mu muhanda mu rwego rwo kwamagana urubuga rwa Instagram
Uyu mukobwa w’ icyamamare Bruce Willis na Demi Moore, kuwa Kabiri tariki ya 27 Gicurasi 2014 yambaye ubusa igice cyo hejuru arangije ajya mu muhanda mu rwego rwo kwamagana amategeko yashyizweho n’urubuga rwa Instagram akumira abakobwa bashyira amafoto yabo bambaye ubusa kuri uru rubuga .
Scout Willis amaze kubikora, yanditse ku rubuga rwa twitter abaza ubuyobozi bwa Instagram impamvu babuza abakobwa, bishimiye uko Imana yabaremye, kudashyira amafoto yabo bambaye ubusa kuri uru rubuga .
Uyu mukobwa w’imyaka 22 , mu butumwa yageneye Instagram na bamwe mu bayikoresha bamaganira kure aya mafoto, Scout Willis yagize ati, “Niba udakunda ibyo ubona, mvana mu nshuti zawe. Kuba nishimiye uko umubiri wanjye umeze ntibyagakwiye kuba ikibazo ku bandi bantu bafite uko bambona . Gusa, sinshaka ko iki gitekerezo cyakirwa n’umuntu uwo ari we wese ku ngufu”
reuters.com