Ibisobanuro by’amazina Perezida Kagame yise abuzukuru be

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Perezida Paul Kagame yahishuye ko yasabye umukobwa we Ange Kagame n’umugabo we, Bertrand Ndengeyingoma, ko bamuha uburenganzira bwo kugira uruhare mu kwita amazina abuzukuru be.

Ange Kagame n’umugabo we bafitanye abana babiri bakaba abuzukuru ba Perezida Paul Kagame, akaba akunze kugaraga ari kumwe n’aba buzukuru be.

Ku munsi Mpuzamahanga w’Umugore, Perezida Kagame yabajijwe  icyo abifuriza nk’abana b’abakobwa kimwe n’abandi bana b’abanyarwanda b’urungano rw’aba buzukuru be.

- Advertisement -

Mu gusubiza umukuru w’igihugu yavuze ko  ibyo abifuriza yabicishije mu mazina yabise ati”nasabye ababyeyi bababyara ngo bampe uburenganzira mbite amazina, mu mazina nabise ..nabigize mbigendereye birimo filozofi”

Ku mazina Perezida Kagame yise abuzukuru be yagize Ati”uwambere namwise ‘Abe’ ukibyumva ushobora kudasoanukirwa neza, Abe biva ku “Kuba”! iyo uvuze ngo Abe ni ukuvuga ngo abe uwo ariwe, abe uwo ashaka kuba, ni cyo gituma namuhaye iryo zina”

Perezida Kagame yagize ati”Uwa kabiri umukurikira namwise  “Agwize ” bivuze’kugwiza, bivuze uburumbuke” agwize ibyo azatunga, ibyo yifuza, indangagaciro byose abigwize. Ubwo urumva rero ko naboneyeho umwanya wo kwihimura, wo kwinigura ngo muri ayo mazina icyo nifuza, icyo nifuriza Abanyarwanda bibe birimo.”

Perezida Kagame yavuze ko yishimira abuzukuru be ndetse ko yifuza ko haza n’abandi.

 

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
10:00 am, Dec 22, 2024
temperature icon 21°C
light rain
Humidity 88 %
Pressure 1015 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 8 km
Sunrise Sunrise: 5:51 am
Sunset Sunset: 6:05 pm

Inkuru Zikunzwe