Icyemezo cya P Kagame ku basirikare 1500 ba FAR imbarutso y’ubumwe n’ubwiyunjye mu mboni za Gen Kabarebe

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga  ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere, Gen (Rtd) James Kabarebe abona ubumwe n’ubwiyunjye bwamaze gushinga imizi mu Rwanda bwaravuye ku cyemezo Perezida Kagame yafatiye ingabo za FAR tariki ya 4/7/1994.

Kuri iyi tariki  avuga ingabo za APR nibwo zatangaje ko zabohoye u Rwanda ndetse zanahagaritse Jenoside yakorerwaga Abatutsi  icyo gihe  ingabo za FAR zari zimaze gutsindwa zahise zihungira muri Congo no mu bindi bihugu bikikije u Rwanda .

Kabarebe yavuze ko hari abasirikare 1500 batahunze ndetse ko icyemezo Paul Kagame wari ukuriye ingabo za APR yabafatiye aricyo cyabaye imbarutse y’ubumwe n’ubwiyunge u Rwanda rugezeho.

- Advertisement -

Ati:”jyewe rero  mpamya ko imparutso nyamukuru y’ubumwe bw’Abanyarwanda mpamya ko yaturutse 1994 nyuma yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi . Icyemezo cyafashwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika nyuma y’aho ingabo zatsindiwe zari zishyigikiye jenoside zari zifatanyije n’interahamwe zica abaturage zigahunga zikajya muri Congo abatarahunze uwo munsi itariki 4 z’ukwezi kwa 7 , abasirikare 1500 ntibahunge bakahasigara umunsi basanga inkotanyi nyakubahwa Perezida wa Repubulika akavuga ati nimubakire kandi nimubakira mubinjize mu ngabo icyo ntabwo ari igikorwa kuri uwo mwanya muri icyo gihe cyari gukorwa na buriwese.”

Gen(rtd) James Kabarebe avuga nabo nk’abasirikare atari ko babyumvaga ngo kuko bari bamaze imyaka ine barwana na FAR kandi bicana umunsi ku wundi.

Ati””Erega aba bantu twari twararwanye guhera mu 1990 […] nta rukundo rwari ruhari nta n’icyagaragazaga ko hagomba kubaho ubwumvikane ariko icyasumbaga byose ni Igihugu, ntabwo ari umujinya mufitanye. Nimutabana se Igihugu kirajya hehe? Kiraba icya nde?”

 

Kabarebe  avuga ko U Rwanda rwavuye kure guhera mu gihe cy’ubukoroni kugeza  1959  ko icyo  gihe cyose  igihugu cyariho kicwa, gisogorwa gicibwa intege ariko cyangwa gupfa .  Avuga ko bigeze   1994 Jenoside yakorewe Abatutsi iba  noneho byabaye  rurangiza noneho igihugu   cyagombaga gupfa burundu ati” nta mahirwa u Rwanda rwari rufite yo kongera kuba igihugu.”

Avuga ko ariko ubu u Rwanda rwazutse ndetse ko  uko byakozwe n’uko byagenze  bidakwiye  gupfushwa ubusa, Kabarebe avuga ko ibi bitanga icyizere ko u Rwanda rugomba gutera imbere.

 

Ati”Ubu aho tugeze, amahirwe dufite ni ayo gutera imbere nk’ibindi bihugu byose byateye imbere. Ntabwo mvuga gutera imbere byo kuvuga ngo nubatse akazu keza, naguze akamodoka, nagize gute. Ni ugutera imbere nk’uko ibihugu byose bikize bimeze. birashoboka uhereye aho twari 94 ukabona aho turi uyu munsi birashoboka ntacyabuza iki gihugu cyacu kuba paradizo”

 

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
4:28 am, Dec 8, 2024
temperature icon 15°C
few clouds
Humidity 93 %
Pressure 1016 mb
Wind 2 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 20%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:45 am
Sunset Sunset: 5:58 pm

Inkuru Zikunzwe