Kuri uyu wa Gatanu, ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali kiri i Kanombe, Umugaba w’Ingabo zirwanira ku Butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi ari kumwe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ibikorwa, CP Vincent Sano bakiriye inzego z’umutekano z’u Rwanda zisoje ibikorwa byo kugarura amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique.
Izi nzego z’umutekano zari ziyobowe na Maj Gen Alex Kagame uherutse gusimburwa na Gen Maj. Ruvusha Emmy. Uyu nawe azayobora izi ngabo mu gihe cy’umwaka nk’Umuhuzabikorwa w’inzego z’umutekano z’u Rwanda muri Mozambique.
Ubutumwa bw’ingabo z’u Rwanda muri Mozambique bwatangiye mu 2021 zigiye gutanga umusanzu mu kugarura amahoro mu ntara ya Cabo Delgado. Ubu amakuru ava muri Mozambique yemeza ko iyi ntara yari yarigaruriwe n’abarwanyi b’imitwe y’iterabwoba abaturage bongeye kuyituramo. Ndetse bakomeje ibikorwa byo kwiteza imbere nk’amasoko n’amashuri.