Perezida wa Repubulika Paul Kagame mu kiganiro yagiranye n’ibinyamakuru bya Leta yagaragaje ko hari ibitarakorwa bigikeneye gukorwa. Yemeza ko ibyakozwe bishimishije ariko kandi ko hari ibigikeneye gukorwa.
Muri iki kiganiro Barore Cleophas uyobora urwego rw’igihugu rw’itangazamakuru RBA yabajije Perezida Kagame uburyo aziyamamaza mo ku munyarwanda wamaze kumenya ko hari ibyo agomba kubona. Ati “Uyu munyarwanda yihagaze ho”.
Perezida Kagame yavuze ko abanyarwanda bamaze kubona ko hari ibishoboka ndetse ko nabo babigize mo uruhare. Ariko kandi umukuru w”igihugu yemeza ko Aho u Rwanda rugeze rugifite urugendo. Ati “Iyo umaze kubona igishoboka kandi bigaragara ko bituruka mu banyarwanda, icyakubuza gukora ibirenze, byiza ngo ugere kure cyaba ari icyi? Ni nko kwigisha umuntu umwereka urugero. Ntabwo ari amakuru babwirwa ni ibyo babona kandi bibagira ho n’ingaruka mu gutera imbere kwabo. Ari ibijyanye n’ubuzima, imyidagaduro, ibikorwaremezo, ibijyanye n’imibereho isanzwe, ubuhinzi n’ubworozi iterambere … Ntabwo turagera aho dukwiriye kuba twishimiye kuba turi. ”
Perezida Kagame yatanze urugero ku muvuduko w’iterambere ati “iyo bavuze ngo twazamutse 8-9% izamuka ry’ubukungu,uguma wumva ko bidahagije. Cyane cyane ibirebera ku bibazo biba bigihari. Niba ari amashanyarazi n’ubwo wavuga ngo bigeze kuri 80% cyangwa 77% uravuga ngo ariko hasigaye 23% nabo bakwiriye kuba bibagera ho.”
Perezida Kagame yavuze ko hari amahirwe mu kwiyamamaza kuko azagaruka ku byamuranze ati ” n’abandi bafite ibyabaranze impinduka se bifuza ko byabaranga. Niyo mpamvu baboneka bagashaka umwanya. .. ni uburenganzira bwabo ariko uburenganzira bundi ni ku baturage guhitamo bushingiye ku cyo wabonye ku cyo wagizemo uruhare”.
Perezida Kagame agiranye n’itangazamakuru ikiganiro gishobora kuba ari icya nyuma kuri iyi manda y’imyaka 7 iri kugana ku musozo. Ni umukandida watanzwe n’umuryango wa FPR Inkotanyi n’indi mitwe ya Politiki yifatanyije nawo mu matora Ari taliki 15 Nyakanga 2024. Hari mahirwe menshi ko yakongera gutsindira indi manda nk’umukuru w’igihugu. Ni manda izamara imyaka 5.