Igihe kirageze ngo MINICOM ihagarike kugena ibiciro by’ibiribwa

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Mu mpera z’ukwezi kwa Munani uyu mwaka itsinda ry’abahinzi b’imboga n’imbuto bahagarariye abandi mu ntara y’i Burasirazuba bahuye n’abaguzi b’umusaruro ariko nabo bawugura bakawohereza mu mahanga “Exporters”. Ibi biganiro by’iminsi 3 byari bigamije gushakira amasoko umusaruro w’imboga n’imbuto byera muri iyi ntara y’i Burasirazuba.

Ni ibiganiro ariko byiganjemo impaka z’urudaca. Abahinzi bavuga ko bahendwa n’abaguzi bavuga ko batagura umusaruro ku giciro gihanitse abahinzi bifuza. Abari muri ibi biganiro biganjemo amahinzi b’imboga n’imbuto zoherezwa mu mahanga zirimo Avoka, urusenda, imiteja, amatunda …. .

Ibi bikurikiye ikibazo cy’umuceri washyizweho ibiciro na Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda ariko kubyubahiriza bikaba ikibazo. Icyi ni ikibazo cyatumye amatoni arenga ibihumbi 30 by’umuceri abura abaguzi. Abasesengura bakanemeza ko biri mu byatumye umukuru w’igihugu akora impinduka zitandukanye muri Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda.

- Advertisement -

Inkuru y’umuceri kandi ikwirakwiye ikurikira inkuru y’ibigoli nabyo byeze ku bwinshi bikabura abaguzi mu ntara y’i Burasirazuba hamwe na hamwe bigatangira guhimbwa amazina agaragaza ko ababihinze basebye.

Ibigoli nabyo byari bikurikiye inkuru z’ibirayi n’ibiciro byashyizweho. Hari abahinzi bo mu Majyaruguru bagaragaje kenshi ukutishimira ibi biciro ndetse inkubiru y’ibiciro yasize bibuze ku masoko. Benshi bakemeza ko umubare w’ababihingaga wagabanutse.

Kucyi ibiciro bya Minisiteri ifite ubucuruzi mu nshingano bitubahirizwa?

Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda ikunze gushyira hanze amatangazo agaragaza ibiciro bigomba kugenderwaho. Iyi Minisiteri n’ubwo ikora aka kazi ndetse ugasanga hashingirwa cyane ku mibare y’agateganyo y’ibyo umuhinzi ashora kugira ngo yeze, ariko kandi iyubahirizwa ry’ibi biciro naryo riragoye. Ndetse akenshi usanga ryarananiranye.

Urwego rw’igihugu ngenzuramikorere RURA rushyiraho ibiciro bya Lisansi ndetse n’iby’ingendo bikubahirizwa uko uru rwego rwabishyize ahagaragara. Mu makuru macye Makuruki.rw yabashije kumenya ku ishyirwaho ry’ibiciro bya Lisansi ni uko ibi biciro bishyirwaho hagendewe ku biganiro n’abatumiza iyi lisansi hanze y’igihugu ndetse hanashingirwa kuri Nkunganire ya Leta ishyirwa muri uru rwego.

Ikitarabasha gusobanuka kugeza ubu ni ikigenderwaho hategurwa ibiciro by’umusaruro wera mu gihugu. Leta y’u Rwanda ishyira amafaranga atari macye mu kunganira abahinzi no kubafasha kubona inyongeramusaruro. Yaba abahinzi yaba n’abaguzi b’imyaka bongera kandi nabo bakayicuruza ntan’umwe uhagararirwa mu nama zishyiraho ibiciro by’umusaruro. Icyi cyaba kimwe mu bituma ibiciro bifatwa nk’ibya Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda ariko abacuruzi n’abaguzi ntibabyibonemo.

Icya kabiri gituma iyubahirizwa ry’ibi biciro rigorana ni uburyo bw’imihingire. Mu bihembwe by’ihinga bibiri bihingwa mu Rwanda, umusaruro ubonekera rimwe mu gihugu hose. Bisa n’umuco ko iyo umusaruro wabonetse ibiciro bigabanuka waba wabuze ibiciro bikiyongera kuri bacye bawufite. Iri hame ry’uko ibyabonetse ku bwinshi bihenduka Kandi ibyabuze bigahenda ni ihame rusange mu bucuruzi kandi hose.
Aha naho hakavuka ikibazo kibaza ngo: Ese ugena ibiciro by’umusaruro aba yarebye ingano y’umusaruro ugiye kwera. Ese hari ikigereranyo kibanza gukorwa cy’umusaruro witezwe mu gihembwe runaka ndetse n’abawukeneye bityo iyo mibare ikaba yagenderwaho mu kugena igiciro?

Ububasha bwo guciririkanya k’umuguzi n’umucuruzi.

Mu isoko ririmo ugura n’ugurisha undi wese uhagarara hagati aba ari umuhuza cyangwa se umukomisiyoneri. Niba umuguzi n’umucuruzi badafite uburenganzira bwo guciririkanya no gukatuza bisobanuye ko harimo umwe utinginga. Uyu abaye umucuruzi, abaguzi be baba babizi ko basanga ibiciro bimanitse bakishyura.

Ese hagati y’umuhinzi weza ibirayi cyangwa ibigoli igiciro gikwiriye kuba kimanitse Aho ugura aza akireba yishyura? Ibi biragoye kuko uretse kuvuga ubwoko bw’igihingwa, ubwiza bw’umusaruro nabwo ntibuba ari busa.
Mu bucuruzi bw’ibiribwa rero ni ngombwa kuzirikana ko umuguzi areba ubwiza bw’umusaruro akabona kugena igiciro. Uretse ubwiza bw’umusaruro kandi hari ibindi bigenderaho mu guciririkanya. Ese umusaruro uri ahagana he, uwugura arawujyana he? Mu bindi bigize ibi bikorwa byo guciririkanya mu bucuruzi bw’umusaruro harimo n’ingingo yo kureba ngo umuguzi n’umucuruzi bamaranye igihe kingana gute? Mu bucuruzi ntiwakwirengagiza umubano usanzwe hagati y’ugura n’ugurisha. Ibi byose bigena igiciro kinogeye impande zombi.

Hakorwe icyi ?

Ububasha bwo guciririkanya hagati y’ugura n’ugurisha ni ihame ridakwiriye kwirengagiza. Hari ubwo ibi biciro bigenwa impamvu ikitwa ko ari ukurengera umuhinzi. Nyamara ariko hirengagizwa ko n’umuguzi ari umuturage w’u Rwanda.
Kuba kandi ugura ariwe ufite amafaranga akenewe n’ugurisha bituma ashobora gukoresha ubwo bubasha amafaranga ye akaba yayagura ibindi bitandukanye n’ibyo n’ibyo ugurisha afite. Aha niho twumva abahinzi barira ngo umusaruro wacu wabuze isoko.
Mu miti ikwiriye kuvugutirwa icyi kibazo uwambere ni uko Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda ikwiriye gusubiza abacuruzi n’abaguzi uburenganzira bungana bwo guciririkanya bakemeranwa ku giciro cy’ibicuruzwa.

Intambwe ya kabiri inakenewe cyane mu bucuruzi bw’imyaka mu Rwanda ni ukugira ububiko. Uburyo butuma guhunika umusaruro bishoboka bwafasha cyane ku muhinzi. Iteka ntagurishe umusaruro asa n’uwikiza kuko abona ugiye kwangirika.

Ibyo guhunika umusaruro kandi bishobora no gukorwa n’abikorera bakagira ahabikwa umusaruro ukgauma umeze neza hanyuma ubu bubiko ubufitemo umusaruro akaba yakwishyura hagendewe ku ngano yawo ndetse n’igihe umazemo.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
9:23 pm, Sep 16, 2024
temperature icon 25°C
scattered clouds
Humidity 39 %
Pressure 1013 mb
Wind 6 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:51 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe