Kuri uyu wa Kabiri, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP), CG Felix Namuhoranye, yakiriye mugenzi we wa Seychelles, Commissioner of Police Ted Barbe n’itsinda ayoboye.
Abayobozi ba Polisi z’ibihugu byombi bagiranye ibiganiro bigaruka ku ngamba zigamije gushimangira ubufatanye n’imikoranire mu bikorwa bitandukanye bihuriweho n’impande zombi.
Uyu muyobozi Ted Barbe n’itsinda ayoboye bari mu Rwanda mu ruzinduko ruzamara iminsi ine rugamije gushimangira ubufatanye hagati ya Polisi z’ibihugu byombi.
U Rwanda na Sychelles ni ibihugu bisanzwe bifitanye amasezerano y’ubutwererane. Ni amasezerano yashyizweho umukono muri Kamena 2023 akubiye mu nzego zirimo ubuzima, igisirikare n’umutekano, iyubahirizwa ry’amategeko, ubuhinzi, ubukerarugendo n’ibirebana na Visa.
Aya masezerano yashyizweho umukono mu ruzinduko Perezida Kagame yagiriye muri Sychelles mu 2023, Aho yari umushyitsi w’icyubahiro mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 47 icyo gihugu kimaze kibonye ubwigenge.