Guverinoma y’u Rwanda yasinyanye amasezerano n’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe Inkingo ku isi (IVI) ni amasezerano arimo ko u Rwanda rwemeye kwakira icyicaro gikuru cy’icyi kigo muri Afurika.
Aya masezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa Kabiri na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Nsanzimana Sabin n’Umuyobozi wa IVI (International Vaccine Institute), Dr Jerome H. Kim.
Icyi kigo cyashinzwe mu mwaka wa 1997 gifite icyicaro gikuru muri Korea y’epfo. Kigizwe n’ibihugu binyamuryango 35. Gikoresha arenga Miliyoni 27 z’amadorali ya amerika mu bushakashatsi bwo gukora inkingo no gusuzuma ubuziranenge bwazo.
Icyorezo cya COVID 19 cyatumye ibihugu byinshi bitekereza kuri gahunda yo kugira inganda zikora inkingo kuko habaye ho ukwikubira inkingo kw’ibihugu bikize ku isi.
Umwaka ushize wa 2023 ikigo Bion Tech cyatangiye gukorera inkingo mu Rwanda, bikavugwa ko Ari cyo kigo cyabere gikora inkingo cyageze ku mugabane wa Afurika. Kuko 99% by’inkingo zageraga muri Afurika zose zatumizwaga hanze yayo.