Ikoranabuhanga ry’ubwenge bukorano rigiye kwinjizwa mu mirimo y’ubuhinzi

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Kigo cy’Igihugu cy’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga (NCST) cyatangaje ko inama ya kabiri ku bumenyi ikoranabuhanga no guhanga udushya igiye kuba mu Rwanda izibanda ku rwego rw’ubuhinzi. Ndetse hakigwa uko ubwenge bukorano bwakunganira abahinzi.

Icyi kigo kivuga iyi nama izaganira ku buryo hakoreshwa ikoranabuhanga na Siyansi mu buhinzi ku nsanganyamatsiko igira iti ‘Kuzamura ubuhinzi bwihanganira imihindagurikire y’ibihe hagamijwe kongera umusaruro w’ibiribwa mu bwinshi no mu bwiza’.

Dr. Espérance Munganyinka, Umuyobozi w’Ishami ry’Igihugu ry’Ubushakashatsi n’Ikigega cyashyiriweho guhanga ibishya (NRIF) mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga (NCST) yasobanuye ko iyi nama ari umwanya wo kumurika ibyavuye mu bushakashatsi bwakozwe mu rwego rw’ubuhinzi. Ibi byose ngo bikazajyana n’ikoranabuhanga rigezweho ryiganjemo iry’ubwenge buhimbano.

- Advertisement -

Uretse kumurika kandi ngo muri iyi nama hazanafatirwa ingamba zatuma iri ikoranabuhanga ryinjizwa mu kuvugurura ubuhinzi bwo mu Rwanda.

Inama nk’iyi yaherukaga mu mwaka wa 2022. Ihuza abarimo abashakashatsi , abarimu b’ikoranabuhanga abashoramari mu buhinzi ndetse n’abo mu nzego zifata ibyemezo. 

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
7:22 am, Oct 18, 2024
temperature icon 16°C
light rain
Humidity 100 %
Pressure 1016 mb
Wind 5 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 82%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:39 am
Sunset Sunset: 5:49 pm

Inkuru Zikunzwe