Nyuma y’igihe kinini mu Rwanda nta Kaminuza ya leta itanga impamyabumenyi ihanitse bakunze kwita Doctorate(Phd), ubu noneho Kaminuza y’u Rwanda iratangaza ko umwaka w’amashuri utaha iratangiza izo gahunda muri amwe mu mashuri yayo.
Kaminuza y’u Rwanda,Ishami rya Huye ryigisha Ubugeni n’ubumenyamuntu.
Ni ku bufatanye n’ikigo gitsura iterambere cyo muri Suwede, Sida(Swedish International Development Agency),aho bazahera mu mashuri amwe nk’iryigisha Ubugeni n’ubumenyamuntu(yahoze NUR),Ubumenyi n’ikoranabuhanga(KIST) n’ishuri ry’amabanki n’ubucuruzi (SFB).
Nkuko yabitangarije Newtimes,Prof. Nelson Ijumba umuyobozi wa Kaminuza wungirije yavuze ko iyi gahunda izongera umubare w’abantu bafite ubu menyi igihugu gikeneye.Ngo kandi bizafasha n’abakozi b’iyo kaminuza kongera ubumenyi, dore ko 19 ku ijana by’abakozi babo ari bo bafite impamyabumenyi zo ku rwego rwo hejuru.
Iyi Kaminuza ifite ikizere ko nibura abakozi bayo 80 bazaba barangije amasomo ya Phd mu mwaka wa 2018,kuko ngo bifuza kuba bageze kuri 22 ku ijana by’abakozi b’iyo kaminuza bafite impamyabumenyi zihanitse.
Ubusanzwe mu Rwanda Kaminuza ya Mt Kenya niyo yari ifite iyo gahunda yonyine,abandi bagomabaga kujya kwiga mu mahanga.Bamwe bakaba baratangiye kwiyandikisha.
Ferdinand M.