Kuri uyu wa gatanu tariki 25 Nyakanga, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’uRwanda Paul Kagame yasoje ku mugaragaro itorero ry’igihugu ry’abanyeshuri biga hanze y’igihugu i Gabiro.
Perezida Kagame aganira n’abanyeshuri/Photo umuseke
Iri torero ry’igihugu rimaze ibyumweru 2 ribera ahasanzwe hatorezwa igabo z’igihugu i Gabiro mu karere ka Gatsibo ryatangiye tariki 13/7/2014 rikaba ryasojwe uyu munsi , ryari ryitabiriwe n’abanyeshuri b’Abanyarwanda bagera kuri 269 barimo abakobwa 63 n’abahungu 106 bose bagiye baturuka mu bihugu bitandukanye hirya no hino ku isi.
Muri uyu munsi mukuru wari witabiriwe na bamwe mu bayobozi batandukanye harimo vise Perezida muri komisiyo y’itorero ry’igihugu Bayingana umutahira mukuru w’itorero ry’igihugu Boniface Rucagu, Minisitiri w’uburezi mushya Silas Lwakabamba ari na we wagejeje impamyabumenyi kuri abo banyeshuri muri n’abandi banyacyubahiro.
Aba banyeshuri kandi bashimiye uburyo batojwe bakigishwa indangagaciro na kirazira bigomba kuranga buri munyarwanda wese aho yaba ari hose, aho bavugaga ko basobanuriwe byimazeyo ku bijyanye n’amateka, umutekano, ishoramari ndetse banakangurirwa gukurikiza gahunda ya ndi umunyarwanda.
Mu magambo atandukanye aba bayobazi bafata bagiye bagaruka ku kurangwa n’izi ndangagaciro ndetse no guharanira iterambere ry’igihugu n’ubusugire bwacyo batitaye ku ho baba bari hose.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yasoje nawe yunga mury’abamubanjirije asaba abo banyeshuri gukomeza guharanira kwitwa abanyarwanda mu ijambo rye aho yagize ati “Wamarayo imyaka myinshi, wakorayo cyangwa se ugahahamayo, ntibizakubuze kwitwa umunyarwanda. Icya mbere ni ukubyumva neza ukabyifatamo neza”
Perezida Kagame Paul kandi yasoje asubiza bimwe mu bibazo abo banyeshuri bamubajije abamara impungenge n’amatsiko y’ibyo bibazaga byose.
NSENGIMANA J Mermoz