Mu minsi ishize Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko buri minota 30 isiga umuntu yanduye agakoko gatera SIDA mu Rwanda naho umwaka ugasiga abagera ku bihumbi 10 banduye aka gakoko. Kugeza ubu Abanyarwanda 226,225 bakabakaba 3% banduye agakoko gatera SIDA.
Umujyi wa Kigali niwo ufite ubwandu bwinshi ku kigero cya 7,3%, Intara y’Iburengerazuba 2,7%, Intara y’Amajyaruguru ifite abantu babana n’ubwandu bari ku kigero cya 2,5%, Intara y’Amajyepfo ifite abantu bagera kuri 2,4% naho mu Ntara y’Iburasirazuba ubwandu bukaba buri ku kigero cya 2,1%.
Ubwandu bw’agakoko gatera SIDA ntabwo bugira ingaruka mbi ku wanduye gusa kuko ubukungu bw’igihugu buhazaharira. Nk’uko ubushakashatsi bubigaragaza, Leta y’u Rwanda yishyura amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyari 14 z’amafaranga y’u Rwanda ku babana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA.