Igihugu cy’Ubwongereza ubu gihangayikishijwe bikomeye n’ikibazo cy’intanga zabaye nkeya mu bubiko bwazo mu bitaro bitandukanye, bukaba bufite impungenge ko ibitaro bimwe byazitwaza uko kubura bikemera intanga zitujuje ubuziranenge.
Ikibazo cyo kubura kw’intanga cyatangiye kwiyongera guhera mu mwaka wa 2005 ubwo bakuragaho gahunda yo gutanga intanga mu ibanga.Kuva ubwo abagabo benshi batangiye kwanga gutanga intanga zabo batinya ko abo mu miryango yabo babimenya.
Kuva muri 2005 imibare yagiye yerekana ko Ubwongereza bwatangiye gukoresha intanga nyinshi zituruka hanze, aho muri uwo mwaka mu bantu icumi batanze intanga, nibura 1 yabaga ari umunyamahanga.Ubu imibare yerekana ko umwe muri bane batanze intanga aba ari umunyamahanga.
Intanga zabaye nkeya
Dr Allan Pacey ukuriye ikigo gishinzwe uburumbuke mu Bwongereza yavuze ko ubu impungenge bafite aruko bimwe mu bitaro byakira abatanga intanga bishobora kwakira intanga zipfuye mu rwego rwo kugwiza umubare w’intanga ziba zikenewe.Allan yagize ati: “Impungenge nuko amavuriro ashobora guhindura ireme ry’intanga basanzwe batanga kugirango abatanga intanga biyongere.Ndatekereza ko ibyo bizaba bibi kurushaho.”
Dr Allan yongeyeho ko baramutse bakoresheje intanga mbi byazajya bibahenda bita ku bagore baba bazihaye kuko bisaba kubitaho kuburyo buhanitse.
Ubu bakaba bagiye guhangana n’ikibazo cyo kugenzura neza niba intanga zituruka hanze ziba zujuje ubuziranenge , mugihe hakigwa ikindi cyakorwa ngo izo mu gihugu ziyongere.
Ferdinand M.