“Imigambi yo guhagarika FDLR ntayo twumvishe” Mukuralinda ku biganiro bya Luanda

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda Alain Mukuralinda kuri icyi cyumweru yakoze ubusesenguzi ku biganiro byahuje aba Minisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu by’u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo I Luanda yemeza ko ibyari byitezwe ntabyavuzwe.

Mukuralinda kuri Television y’igihugu yavuze ko inama y’aba Minisitiri ubanzirizwa n’izindi nama noneho yo ikagezwaho ibyavuye muri izo nama zitegurira aba Minisitiri. Uyu muvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda yavuze ko habaye ho inama zahuje inzego zitandukanye ziganjemo iz’ubutasi b’igisirikare, ndetse ngo izi nama zabaga nibura rimwe mu byumweru bibiri.

Ibyavuye muri izi nama kuri Alain Mukuralinda ngo nicyo Minisitiri w’itangazamakuru n’itumanaho yabwiye itangazamakuru mpuzamahanga mbere y’ibiganiro bya Luanda. Aha Patrick Muyaya mbere y’ibi biganiro yari yatangaje ko I Luanda hazamurikwa ingamba zo kurandura umutwe wa FDLR n’inzira yo gukura ingabo z’u Rwanda muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.

- Advertisement -

Mukuralinda yavuze ko asesenguye ibyabereye mu cyumbwa cy’ibiganiro cy’i Luanda ngo asanga muri raporo yatanzwe hari ibitarumvikanyemo. Yagize ati ” Ubwo bageze mu nama abagomba gutanga raporo barayitanze, mu gifaransa baravuga ngo Il faut rire entre les lignes” ( ni ngombwa gusoma hagati y’imirongo). Niba Minisitiri wacu atubwira ati twasinye saa saba ati byari bikaze ugomba kumva ko byagoranye. Mu byagoranye rero ya migambi yo kuvuga ngo barahagarika FDLR ntayo twumvise”. 

Muri icyi kiganiro ariko Mukuralinda yumvikanye ashima ko nibura abategetsi ba Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo bemeye ko umutwe wa FDLR uriho. Ibi akabishingira ku kiganiro Minisitiri w’itangazamakuru akaba n’umuvugizi wa Guverinoma ya Kongo yatangarije mu kiganiro na France 24. Mbere gato y’ibi biganiro bya Luanda.

Ba Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Olivier Nduhungirehe n’uwa Kongo Therese Kayikwamba Wagner n’intumwa bayoboye bahuriye I Luanda kuwa 14 Nzeri gusa ntabwo ibyavuye muri ibi biganiro byigeze bitangazwa.

Nyuma y’ibi biganiro ariko Perezida wa Angola João Lorenço yoherereje ubutumwa uwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo Felix Tshisekedi. Ni ubutumwa nabwo bwagizwe ibanga; gusa Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Angola Téte Antonio wabutanze yabwiye itangazamakuru ko kuri we ibiganiro byo ku rwego rwa ba Minisitiri byarangiye.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
9:19 am, Oct 6, 2024
temperature icon 21°C
light rain
Humidity 73 %
Pressure 1016 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:43 am
Sunset Sunset: 5:51 pm

Inkuru Zikunzwe