Mu ijoro ryo kuri iki cyumweru abafana b’ikipe y’igihugu ya Argentine bateye Polisi amabuye ubwo ikipe yabo yari imaze gutsindwa n’igihugu cy’Ubudage ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi.
Ubwo Polisi yabateragamo ibyuka biryana mu maso
Ubusanzwe abantu benshi bari bateraniye mu mujyi wa Buenos Aires ku kibumbano kinini kiri muri uwo mujyi , aho bari biteze kwishimira insinzi y’ikipe yabo ubwo yakinaga n’Ubudage muri Bresil.
Nyamara ibintu byahindutse Gotze w’Ubudage amaze gushyiramo igitego , ubwo insoresore zigera kuri 12 ziraye ku bapolisi bacungaga umutekano aho , zikabatera amabuye, ndetse ngo zangiza na zimwe mu nzu z’ubucuruzi.
Ubusanzwe abantu bazaga kurebera umupira aho hantu nta kibazo bafite, nyamara ku mugoroba wo kuri iki cyumweru ibintu byahindutse , umujinya uba mwinshi Argentine imaze gutsindwa igitego.
Ubwo Polisi yazengurukaga umujyi mu bisigazwa byangijwe n’abivumbatanyaga
Abantu bagera kuri 50 batawe muri yombi , naho abapolisi 12 bo bakomerekera muri iyo myivumbagatanyo.
Ubwo Polisi yari imaze kubona ko ibintu byakomeye, yakoresheje ibyuka biryana mu maso ngo ibashe gutatanya abivumbatanyaga.Benshi bari biteze ko ikipe yabo iratwara igikombe cy’isi bwa gatatu mu mateka.
Icyakora nubwo ibyo byose byabaye , benshi baracyafitiye ikipe ya Argentine ikizere, ndetse bamwe bakaba batangaje ko barajya kuyakira ubwo iraba isesekara ku kibuga cy’indege i Buenos Aires kuri uyu wa mbere.
BBC