Nyuma y’ibyatangajwe mu gitondo cy’uyu munsi n’ibitangazamakuru binyuranye ko umutoza wahoze atoze ikipe ya Rayon Sports Luc Emayeal y’uko yaba yarasabwe n’umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, Bwana NZAMWITA De Gaulle ko kugira ngo agabanyirizwe ibihano ari uko yakwemera gutoza APR FC, uyu muyobozi arabihakana ko ntacyo yigeze avugana nawe.
Nzamwita De Gaulle, Perezida wa FERWAFA
Mu kiganiro Makuruki.com yagiranye na Nzamwita De Gaulle kuri iki gicamunsi , yadutangarije ko ibyavuzwe na Luc Emayeal atari byo, ko ibyo bavuganye nawe ari ibirebana no gutoza ikipe y’igihugu Amavubi. “..sinigeze mvugana nawe, mperuka ansaba gutoza Amavubi, mubwira ko anyura mu nzira abandi banyuramo” De Gaulle asubiza MakuruKi.com.
Umutoza Luc Emayeal
Nkuko Nzamwita De Gaulle abivuga icyo yemera yaba yaravuganye na Luc Emayeal ari ukaba yatoza ikipe y’igihugu, amusaba kuba yanyura mu nzira yo gusaba akazi nkuko abandi batoza babigenje. Luc Emayeal akaba yarakatse ariko akaba atarashoboye gutoranywa ku mpamvu z’ibyasabwaga atari yujuje.
Inkuru U Lambert
Photo Internet