Nkuko bitangazwa na Minisitiri w’intebe mu gihugu cy’Ubwongereza Nick Clegg, ngo igikombe cy’isi 2018 nticyakagombye gukinirwa mu gihugu cy’Uburusiya nkuko byateganywaga.
Mu kiganiro uyu muyobozi wo mu gihugu aherutse kugirana n’ikinyamakuru “the new times yagize ati” ntibyumvikana ukuntu Uburusiya bushobora kwakira igikombe cy’isi mu mwaka wa 2018″
Ibi ngo byaba biterwa n’amakuru amaze iminsi atambuka ku mbuga nyinshi ku isi ajyanye n’ihanurwa ry’indege ya Malaysia iherutse kugwa muri kiriya gihugu ubwa yavaga Amsterdam yerekeza Kuala Lumpur aho na nubu umusirikare w’umurusiya ashinjwa kuba ari we wayihanuye igahitana abantu bagera kuri 29.
Uyu muyobozi kandi afatanyije n’urugaga rw’umupira w’amaguru ku isi rwa FIFA, baribaza ukuntu umusirikare w’umurusiya yahanura indege mu kirere igahitana abantu bangana kuriya hanyuma icyo gihugu kikemererwa kwakira ibihumbi by’abantu batandukanye mu gikombe cy’isi 2018.
Ibi biganiro mpaka bibaye nyuma y’uko apanyepolitike b’abadage basabye ko igikombe cyazakinirwa mu Burusiya muri 2018.
Ibihugu byinshi by’abarabu bishinja Uburusiya guha umurwanyi intwaro yahanuye iriya ndege. Nick Clegg, arasaba abandi bayobozi kurebana ubushishozi niba ko kiriya gikombe cyakinirwamuri kiriya gihugu kugira ngo hanubahirizwe ikifuzo cy’umukuru w’Uburusiya Vradmir Poutine.
Impungenge aba bayobozi bafite ahanini ni izerekeranye n’umutekano muri kiriya gihugu mu gihe hakigaragara udutotsi hagati yacyo n’igituranyi cyacyo cya Ukraine ndetse n’intagondwa z’abasirikare zikibarizwamo.
NSENGIMNA J Mermoz