MUHAWENIMANA Claude, Perezida w’abafana ba Rayon Sports akaba na Perezida wa Fan Club y’ikipe y’igihugu Amavubi, wari wahawe ibihano bikariye byo kutagera ku kibuga mu gihe cy’imyaka 2 n’amande y’amafaranga ibihumbi 500 nyuma y’imvururu zakurikiye umukino w’AS Kigali na Rayon, kuri ibyo bihano byamaze gukurwaho.
Nyuma yo kujuririra icyemezo yari yafatiwe n’akanama gashinzwe imyitwarire ka FERWAFA, Claude MUHAWENIMANA nyuma yo kuva mu buroko yajuririye icyemezo mu kanama k’ubujurire k’iri shyirahamwe.
Kuri uyu wa kabiri Claude MUHAWENIMANA akaba yahawe ibaruwa imumenyesha ko ubujurire bwe bwemewe kandi bufite ishingiro bityo ibihano yari yafatiwe bikaba byakuweho byose uko byakabaye.
Mu kiganiro twagiranye ku murongo wa telefoni, Perezida w’abafana ba Rayon Sports yatubwiye ko yishimiye cyane kuba arenganuwe, dore ko ngo n’ubucamanza bwari bwamaze kumugira umwere.
Tumubajije icyo yaba yarashingiyeho ajurira, Claude yadutangarije ko yagaragarije FERWAFA yifashishije ibimenyetso by’amashusho, ko yagiye mu kibuga agiye guhosha imvururu z’abakinnyi.
Ku kibazo cyavugwaga ko MUHAWENIMANA Claude yaba yararakaye akaba yarasezeye ku buyobozi bw’Amavubi, Claude yadutangarije ko ibyo ari ukubeshya atigeze asezera cyangwa ngo yegure muri Comite ya fan club y’Amavubi, ati ni kimenyimenyi mumpamagaye nari ndi mu nama ya Fan club y’amavubi.
Tubibutse ko nyuma y’imvururu zakurikiye umukino w’AS Kigali na Rayon , uyu muyobozi w’abafana yatawe muri yombi akaburanishwa n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugunga rwamugize umwere ku byo yashinjwaga byo kugumura abakinnyi.