Ikipe ya Kiyovu Sport ni imwe mu makipe y’ubukombe mu Rwanda amaze imyaka irenga 50 muri Shampiyona y’u Rwanda, ariko kugeza n’uyu munsi akaba ari imwe mu makipe atarabasha gutwara igikombe cya Shampiyona cyangwa igikombe cy’Amahoro, nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi yo muri Mata 1994.
Kutitwara neza kw’iyi kipe muri iyi myaka 20 ishize byagiye bituruka ku miyoborere y’iyi kipe ndetse n’ikibazo cy’amakoro. Nyamara ariko umwaka ushize benshi bizeraga ko iyi kipe yaba igiye gukomera no kuba yaza mu makipe aharanira ibikombe nyuma yaho yari imaze kubonera ubuyobozi buhamye no kubona umuterankunga ari wo Akarere ka Nyarugenge kemeye kujya kabaha amafranga angana na Miliyoni 5 buri kwezi.
Nyamara iyi kipe nubwo yarangije Shampiyona iri ku mwanya wa 5 n’amanota 41 irushwa n’ikipe ya mbere amanota 21, ntiyabashije kwemeza abakunzi bayo dore yagiye kurangiza Shampiyona ari nta nkuru ibibazo ari urusobe cyane cyane iby’amikoro na ruswa yagiye ivugwa mu bakinnyi b’iyi kipe.
Byatumye tuganira n’Umuvugizi w’iyi kipe Bwana Byumvuhore Mudi, byose bishingira ku mikoro atabonekera igihe. Aduha ingero ebyiri ati” nk’ubu imishahara y’abakinnyi yi y’amezi 8 twayishyuwe Shampiyona yararangiye,( ayo bahabwa n’Akarere ka Nyarugenge), ibirarane by’ingendo , Bralirwa idufitiye ibirarane bahabwa na BRALIRWA, ubu badufitiye ibirarane bingana na 1,350,000. Ati “..niba ayo mafaranga bayaduha Shampiyona yararangiye aba aje gukora iki ayo mafaranga?, urumva ko ari ibibazo, twakabaye dutegura tukagendana n’igihe, abakinnyi nabo baba bananiwe natwe tukirya tukimara bikanga.., igituma Shampiyona igenda nabi n’icyo ngicyo” Umunyamabanga wa Kiyovu asubiza umunyamakuru wacu.
Tumubajije niba amafaranga bahabwa n’Akarere ka Nyarugenge ari yo yonyine bashingiraho mu igenamigambi ry’amafaranga rya buri kwezi, Umunyamabanga wa Kiyovu yatubwiye ko ubusanzwe imishara n’ibigenda kuri ikipe buri kwezi bingana na Miliyoni 7, muri yo Akarere kakaba gatangam Miliyoni 5, bityo na Komite n’abafana bakishakamo miliyoni ebyiri zisigaye.
Ibi bikaba bikomeje kuba ikibazo ku makipe afashwa n’Uterere tumwe na tumwe, aho usanga inkunga zigenerwa Amakipe zifasha azigeraho akererewe bityo bigatuma hahora ibibazo mu Kipe byo kudahemba abakinnyi n’ibindi.
Nyamara ariko uyu muco wo gutanga inkunga ntizigere ku makipe ku gihe uwusanga mu Turere tumwe na tumwe nka Muhanga ifasha AS Muhanga, Akarere ka Nyanza naho byigeze kuvugwamo gafasha Rayon Sports ndetse n’Akarere ka Rusizi gafasha ikipe ya Espoir.
Nubwo iyo ubajije muri utu Turere bakubwira ko ikibazo cyiba ingengo y’imari, byatuma wibaza impamvu amakipe nka Gicumbi FC, Musanze FC, Mukura ifashwa n’Akarere ka Huye, wakwibaza impamvu ibi bibazo bitajya bibonekamo kandi ingengo y’imari y’Uterere itangirwa rimwe.