Maradona wanditse amateka mu ikipe y’Ubutaliyani, akaba afatwa nk’umukinnyi w’ibihe byose iyo kipe yagize yatangaje ko ababajwe n’ibihano FIFA yahaye Luis Suarez nyuma yo kuruma umutaliyani Chielini.
Diego Maradona
Maradona yatangarije kuri televiziyo ko ibihano byahawe Suarez bimeze nk’ibyo baha abicanyi, ngo kuri we abona FIFA yararengereye.Yagize ati:Icyo cyemezo giteye isoni.Sinshobora kubyumva.Suarez yishe nde kuburyo ahabwa igihano kingana gutyo?Icyo gihano kirakabije cyane kandi kije mu gihe yari ari mu bihe byiza.”Ngo byari kuba byiza bakamujyana muri gereza ya Guantanamo.
Maradona akaba yibaza ukuntu umukinnyi avunika umwaka wose kugeza ubwo bamubonyemo ubushobozi agakina igikombe cy’isi, nyamara agahabwa igihano ndengakamere nka kiriya, adakoze icyo yahamagariwe.Akaba asanga FIFA yararengereye.
Suarez aruma Chielini
Suarez akaba yarahanishijwe kudakina imikino 9 igihugu cye kizakina, kudakandagira kuri stade n’imwe,kutagaragara mu bikorwa ibyo aribyo byose bijyanye n’umupira w’amaguru mu gihe cy’imezi ane no gutanga amande angana n’amadolari 112,000.
Chielini warumwe na Suarez akaba yavuze ko na we abona ibihano byahawe Suarez bikaze ko kandi nta mujinya akimufitiye.Yavuze ko umujinya yawusize mu kibuga.Ubu hari amakuru avuga ko Suarez
yategetswe kuva muri hoteli ikipe ya Uruguay icumbitsemo.