Ikipe ya Rayon Sports FC n’uruganda BMC bamaze gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye y’imyaka 3, aho ikipe ya Rayon Sports igiye kujya ihabwa Ibihumbi mirongo itanu by’ama-euro (€ 50,000) ni ukuvuga asanga Miliyoni mirongo ine na zirindwi (Frw 47,000,000) nayo ikazajya yamamaza ibikorwa Ikinyobwa cya Skol n’ibindi by’uruganda rwa BMC.
Ibyishimo by’aba-rayons ubanza bigiye kwiyongera
Nyuma y’aho twabagejejeho inkuru isobanura ko kuba Rayon Sports itarasinya amasezerano na Skol byatewe na FERWAFA itaratanze Sous couvert ( urwandiko rutanga uburenganzira).
Ariko nubwo kugeza n’uyu munsi itari yagatanzwe, ntibyabujije ko ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane, Ubuyobozi bw’iyi kipe n’uruganda BMC rwenga ikinyobwa cya Skol, bashyira umukono kuri ayo masezerano yarategerejwe igihe kinini n’abakunzi b’iyi kipe.
Perezida wa Rayon Sports , NTAMPAKA Theogene
Mu kiganiro ku murongo wa telefoni Bwana NTAMPAKA Theogene yahaye MakuruKi.Com, yavuze ko kuba basinye na Skol mu gihe ibaruwa ya FERWAFA itaraboneka, ari uko n’ubundi Rayon Sports ari ikipe yujuje ibyangombwa ifite ubuzima gatozi kandi ko gukorana n’uwo ishaka ari uburenganzira bwayo. Ati gusa BMC ni yo yari yasabye ko habanza hakaboneka Sous couvert ya FERWAFA, ariko mu gihe twayisabye ntiboneke, tukaba twaraganiriye na Federation na Minisiteri tukareba uko ayo masezerano ntawe yaba abangamiye, twumva nta cyari kutubuza gusinya aya masezerano.
Tumubajije icyo iyinkuga niba izahita itangwa ikaba yafasha ikipe mu kwitegura shampiyona n’igikombe cy’Amahoro ndetse na CECAFA, Ntampaka Theogene yadutangarije ko aya masezerano atangira kubahirizwa mu gihe yashyiriweho umukono.
Miliyoni 70 n’ibikoresho byinshi muri Rayon Sports, igisubizo cy’ikibazo cy’amikiro muri iyi kipe.
Nkuko Perezida wa Rayon Sports yakomeje abidutangariza, aya masezerano aje ari aya kane bagiranye n’umufatanyabikorwa, nyuma ya Fast Forward, Ruhago Promoter ndetse n’abandi bakomeje kugirana ibiganiro n’iyi kipe.
Mu kwezi gushize Fast Forward ari yo yabanje gusinya ku ikubitiro na Rayon Sport; yashyikirije ibikoresho bya mbere iyi kipe y’ I Nyanza, ndetse ubwo twandikaga iyi nkuru, amakuru atugeraho ni uko imwe mu myambaro y’abafana ejo yagejejwe I Kigali aho igiye kujya igurishwa mu bafana nabyo bizafasha ikipe.
Fast Forward ikazajya izagenera Rayon Sports inkunga ifite agaciro ka Miliyoni 22 muri uyu mwaka bafitanye amasezerano. Ikazaba iziyongera kuri miliyoni 47 zizatangwa na Skol, bidakuyeho inkunga ingana na Miyoni 40, Akarere ka Nyanza kayigeneraga buri mwaka, tutitabagiwe n’amafaranga ava ku bibuga iyi kipe yakiriye.
By’umwihariko ku nkunga ya Skol, buri mwaka hazajya hiyongeraho 20% ni ukuvuga 10,000 by’ama-Euro ku mwaka uzakurikiraho, umwaka wundi hakiyongeraho 12,000 euros.
Abafana 140,000 mu Karere ka Gasabo, bamaze kubarurwa, nabo bazajya batanga.
Tubajije Perezida ikibazo cy’aho ibarura ry’abafana bazajya batanga amafaranga bakoresheje telefoni aho rigeze, dore ko byavuzwe ko hari Uturere twaba twarabangamiye ibarura ry’aba bafana; Perezida wa Rayon Sports yadutangarije ko mu karere kamwe ka Gasabo bamaze kubarura, abagera ku bihumbi 140 biyemeje kujya bakatwa ku mafaranga muri telefoni ari hagati ya 300 na 500 ku ma inite bashyiramo buri kwezi.
Ibi bivuze iki? Ni ukuvuga ko mu gihe aba bantu ibihumbi 140 buri wese atanze nibura frw 300, Rayon izajya iba yizeye izindi miliyoni 42 izajya ikura ku masosiyeti y’ Itumanaho azajya avanwa ku mafaranga muri telefoni z’aba bafana. Ibi mu gihe byaba bikunze mu Turere nibura 10 muri 30 tugize u Rwanda, Rayon Sports yaba ifite amafaranga arenga Miliyoni 420 buri kwezi. Ubuyobozi bwa Rayon Sports bukaba bwizeza abakunzi bayo ko iyi gahunda izashoboka cyane.
Naho ku byo ku Turere twavuzweho kuba twarabangamiye iri barura, Ntampaka yavuze ko urebye atari ukubabangamira ko ahubwo hari ibyangombwa basabaga, ariko kuri ubu bikaba byarakemutse mu cyumweru gitaha bazasubukura iyo gikorwa.
Tubamenyeshe ko ikipe ya Rayon Sports ari yo kipe ya mbere mu Rwanda ifite abafana benshi, ikaba inabaye n’ikipe ya mbere ibonye abafatanyabikorwa bagiye kujya bayiha amafaranga n’ibikoresho birengeje agaciro ka Miliyoni 100 buri mwaka, ziyongera kuri Miliyoni 40 bahabwa n’Akarere ka Nyanza. Mu gihe umwaka ushize wa Shampiyona iyi kipe yakoresheje bije ( Bugdet) ya Miliyoni 160.
Bishoboke ko ikibazo cy’amikoro muri iyi kipe cyaba kigiye kuba amateka.
Soma inkuru bifitanye isano ‘KUBA RAYON SPORTS na SKOL BATARASINYA AMASEZERANO BYATEWE NA FERWAFA..”
Inkuru ya U Lambert