Umuganga ukurikirana abakinnyi b’ikipe ya Bresil yatangaje ko Neymar atazongera kugaragara mu mikino y’igikombe cy’isi nyuma yo kuvunika mu mukino wabaye kuri uyu wa gatanu wahuzaga Bresil na Colombia warangiye Bresil itsinze 2-0.
Neymar ubwo yari amaze kuvunika
Nyuma yo guhurira mu kirere n’umukinnyi wa Colombia Juan Camilo Zuniga, Neymar yakubiswe ivi mu rutirigongo.Umuganga w’ikipe ya Bresil Rodrigo Lasmar yatangaje ko Neymar yavunitse urutirigongo , akaba ari imvune ikomeye itazatuma akina imikino y’igikombe cy’isi isigaye.
Umutoza wa Bresil Luis Felipe Scolari yavuze ko nubundi umukinnyi we bari bamaze iminsi bamuhiga, none bikaba byigaragaje. Scolari yagize ati : “Nakomeje kubivuga mu mikino ishize ko Neymar yahigwaga nyamara ibindi bihugu bikavuga ko mbeshya ahubwo ari abakinnyi babo bahigwa.”
Nyamara Zuniga wavunnye Neymar yavuze ko nta bugome yabikoranye kuko ngo ajya mu kibuga agiye kurwanira ishyaka ry’igihugu cye.Zuniga yagize ati : “Sinigeze ngerageze kugirira nabi mugenzi wange.Njya mu kibuga kurwanirira ikipe yange , ariko nta gahunda yo kugira uwo mvuna mba mfite.”
Neymar yari amaze gutsinda ibitego bine mu gikombe cy’isi. Umukino utaha wa Bresil uzayihuza n’Ubudage. Bakaba baherukaga guhura muri 2002 , umukino watsinzwe na Bresil