Nubwo ubushinjacyaha bwari bwabasabiye igifungo cy’ agateganyo cy’ iminsi 30 ngo badasibanganya ibimenyetso, urukiko rwasanze nta mpamvu zo kuguma kubafunga.
Kuri uyu wa gatanu taliki ya 02 Gicurasi mu rukiko rw’Ibanze rwa Nyarugunga hasomwe urubanza ruregwamo Jean Claude MUHAWENIMANA, Perezida w’abafana ba Rayon Sports FC na bagenzi be, baregwa kugira uruhare mu mvururu zakurikiye umukino wari wabahuje na AS Kigali, Ku cyumweru tariki ya 20/04/2014.
Muri uru rubanza bakaba baregwa ibyaha by’Ubwigomeke, gukoza isoni abayobozi b’igihugu n’abashinzwe umutekano, gusenya no kwangiza, guhutaza undi mu buryo bworohereje.
Aha Claude yari imbere y’ urukiko
Urukiko rukaba rwanzuye ko MUHAWENIMANA J. Claude ahita arekurwa kuko hashingiwe ku bimenyetso byatanzwe nta mpamvu nimwe ihari yatuma acyekwaho iki cyaha, ngo kuko kuba ari umuyobozi w’ abafana ba Rayon Sport atabazwa ibyakorwa na buri wese waje ku kibuga yitwa umufana wa Rayon Sports kuko icyaha ari gatozi.
Naho kuri bagenzi be bareganwa nawe, urukiko rukaba rwanzuye ko nabo barekurwa ariko bakazajya bitaba ku rukiko buri wa Gatanu.
uru rubanza rukaba rwari rwitabiriwe n’ abantu benshi biganjemo abafana ba Rayon Sports Fc basohokanye akanyamuneza ku maso baririmba bati” Iyo Mana dusenga irakomeye ni Imana yumva amasengesho”
Evode MWIZERWA