Ikipe ya Polisi y’umukino w’intoki Handa ball kuri uyu wa kane tariki ya 5 Kamena yakinnye umukino wayo w’ikirarane yari ifitanye n’urwunge rw’amashuri rwa Rambura.
Umukino ukaba warabereye ku kibuga cy’urwunge rw’amashuri rwa ramura ukaba wararangiye Police Hand ball Club itsinze ibitego 47 kuri 24 bya Rambura.
Muri uyu mukino abakinnyi ba Polisi batsinze ibitego byinshi ni Mutuyimana Gilbert watsinze ibitego 12, Nzibonera Gilbert watsinze ibitego 9, na Duteterimana Norbert watsinze 7.
Nyuma y’umukino, umutoza wa Police Handball Club Assistant Inspector of Police (AIP) Antoine Ntabanganyimana yavuze ko bari bariteguye neza iyi kipe, kuko bafata umukino wose nk’ukomeye kandi nta kipe bagomba gusuzugura.
AIP Ntabanganyimana yakomeje avuga ko kuba basigaranye imikino 2 ngo icyiciro kibanza kirangire, bimuha amahirwe yo kuzakirangiza bari ku mwanya wa mbere kandi bakaba bafite n’ikizere cyo kuzegukana igikombe cya shampiyona.
Kugirango icyiciro kibanza kirangire Police Hand ball Club isigaje kuzakina n’ikipe y’ishuri ryisumbuye rya Kigoma n’ikipe ya Gicumbi.
Nyuma yo gutsinda uyu mukino Police Handball Club ikaba yahise ifata umwanya wa mbere n’amanota 18 kuri 18.
AIP Ntabanganyimana yakomeje avuga ko bahita bakomeza imyitozo kuko muri izi mpera z’icyumweru tariki ya 7 n’iya 8 Kamena baza kuba bahatanira igikombe cyo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi, akaba yagize ati:” Turashaka no gutwara iki gikombe cyo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi, kandi tugomba kwitegura neza kuko iki gikombe ari mpuzamahanga, dore ko hari amakipe yo mu bihugu byo hanze bizakitabira”.
Muri iki gikombe cyo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi, hakaba haratumiwemo ikipe ya Muzinga yo mu Burundi na Ngome yo muri Tanzaniya.