Nyuma ya tombola yabaye ku cyumweru tariki ya 27 Mata 2014, yerekana ko Amavubi azahura na Libya mu rwego rwo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika kizabera muri Marocco umwaka utaha.
Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru (Amavubi) izahatana na Libiya (Libya) mu ijonjora ry’ibanze ryo gushaka itike yo kwitabira imikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika kizaba mu mwaka wa 2015.
umukino ubanza uzabera muri Libyia hagati y’itariki ya 17 kugeza 18 Gicurasi 2014.
Umukino wo kwishyura uzabera i Kigali nyuma y’ ibyumweru bibiri hagati ya 31 Gicurasi na 1 Kamena 2014.
Libiya igihe gucakirana n’ amavubi mugihe ariyo yegukanye igikombe cy’ Afurika cy’ abakinnyi bakina imbere mu gihugu uyu mwaka mu irushanwa ryabereye muri Afurika y’ epfo.
Uko andi makipe yatomboranye:
Burundi vs Botswana
CAR vs Guinea Bissau
Swaziland vs Sierra Leone
Gambia vs Seychelles
Sao Tome vs Benin
Malawi vs Tchad
Tanzania vs Zimbabwe
Liberia vs Lesotho
Kenya vs Comoros
Madagascar vs Uganda
Mauritania vs Eqarial. Guinea
Namibia vs Congo
Mozambique vs South Sudan.
Evode MWIZERWA