Umukino wari utegerejwe na benshi kuri uyu wa gatandatu aho abanyarwanda benshi basaga n’abarangije guta ikizere ko amavubi yabasubiza ku bibuga, birangiye aberetse ko ashoboye asezerera Congo kuri Penaliti 4-3.
Abakinnyi b’Amavubi bishimira insinzi / foto Igihe
Ni nyuma y’uko umukino warangiye ari ibitego 2 ku busa bwa Congo, gusa u Rwanda rukaba rwishyuraga ibitego rwatsinzwe ubwo rwasuraga Congo kuko yari yarutsinze 2 ku busa.
Umukino washimishije abanyarwanda nkuko byabonekaga ku maso y’abari kuri sitade i Nyamirambo ubwo Ndahinduka Michel yinjizaga igitego cya mbere ku munota wa 56, ariko ibyishimo birushaho ubwo Kagere Meddie yashyiragamo icya kabiri ku munota wa 70.
Umukino warangiye gutyo ariko mu baburanaga ari babiri uwigiza nkana yagombaga kuboneka.Umucamanza ari we musifuzi yategetse ko haterwa penaliti maze Tubane James, Mbaraga Jimmy, Bayisenge Emery babyitwaramo neza na Sibomana Patrick warutegerejwe nk’umukiza ubwo penaliti ya Congo yari imaze gukurwamo n’umuzamu Bakame wakoze akazi gakomeye.
Birangiye umutoza Stephen Constantino yerekanye ko ashoboye kuba yabashije gutsinda umukino nk’uyu.Nubwo yaje bamwe bavuga ko batamwizeye, ibikorwa bye bikomeje kwivugira .
U Rwanda rukaba rwahise rujya mu itsinda ririmo Afurika y’Epfo, Sudani na Nijeriya.
Ferdinad M.