Byavuzwe n’abayobozi mu nteko ishinga amategeko, mu ruzinduko bagiriye ku kicaro gikuru cya FERWAFA i Remera mu mujyi wa Kigali, aho bemeranyije ko umupira w’amaguru wakwitabwaho ugatera imbere ukaba wakwifashishwa no mu zindi gahunda za Leta.
Visi perezida w’inteko ishinga amategeko, umutwe w’abadepite Hon.Mukama Abbas yavuze ko igihe kigeze umupira w’amaguru ukava mu buryo bwa gakondo ugatezwa imbere.Ngo umupira numara gutera imbere bizatuma wifashishwa no mu zindi gahunda za Leta nka NDI UMUNYARWANDA ndetse na gahunda y’Ubumwe n’Ubwiyunge, kubera ukuntu witabirwa n’abantu benshi ,bizoroha gutambutsa ubutumwa kandi bunumvikane.
Bamwe mu bayobozi b’inteko ishingamategeko,umutwe w’abadepite hamwe n’abayobozi ba FERWAFA
Inteko ishinga amategeko ikaba igiye gukorera FERWAFA ubuvugizi,kuburyo mu gihe cya vuba umupira w’amaguru uzaba wavuye ku rwego wari uriho,ugatera imbere kandi ukagira uruhare mu bukungu bw’igihugu.
Ferdinand M.