Umutoza mushya wa Man U Luis Van Gaal yaraye atangiye neza afasha ikipe ya Manchester United gutsinda Los Angeles Galaxy ibitego 7-0 kuri uyu wa gatatu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Sitade Pasadena.
Igitego cyafunguye umukino cyatsinzwe na Danny Welbeck ku munota wa 13, ku munota wa 41 n’uwa 45 Rooney yongeye kwiyerekana nk’umukinnyi mwiza nyuma y’igikombe cy’isi, atsinda ibitego bibiri.Igice cya mbere kikaba cyarangiye ari bitatu ku busa.
Welbeck ubwo yaravuye gutsinda igitego cya mbere
Rooney ashimira Welbeck amaze gutsinda igitego
Ku munota wa 62, Reece James yashyizemo igitego cya kane , abigenza gutyo no ku munota wa 88 , umukino usozwa na Ashley Young ku munota wa 88 n’uwa 90.
Abakinnyi bashimira James ku gitego yari amaze gutsinda
Van Gaal akaba yeretse abafana ba Man U ko ashoboye kandi ashoborakuzongera kubagarura ku kibuga muri sisiteme yakoresheje ku ikipe y’Ubuholandi mu gikombe cy’isi ya 3-4-3.
Van Gaal aracyafite akazi ko kwemeza abafana ba Man U , doreko agifite imikino ya gicuti izamuhuza na Roma, Inter na Real Madrid mbere yuko Shampiyona 2014/2015 itangira, umukino wa mbere wa Shampiyona ukazabahuza na Swansea ku itariki ya 16 Kanama.
Andre Herera akaba ariwe wabaye umukinnyi witwaye neza w’umukino.
Welbeck yishimira igitego hafi y’abafana ba Man U
Rooney atsinda igitego cya kabiri
Herera yakomeje kwitwara neza mu kibuga
Ashley Young watsinze ibitego bibiri
Juan Mata wakomeje kwigaragaza mu kigo
Umutoza Van Gaal hamwe n’umwungirije Ryan Giggs
Ferdinand M.