Mu nama irangiye mu mwanya y’ikipe ya Rayon Sports yemeje ko umubirigi Jean Francois Losciuto ari we ugiye gutoza iyi kipe y ‘ubururu n ‘umweru.
Nguyu umubirigi usimbuye mugenzi we w’umubirigi Luc Emayeal
Mu kiganiro tumaze kugirana na Perezida wa Rayon Sports Bwana Ntampaka Theogene ubwo yarasohotse mu nama, atubwiye ko biteganijwe ki uyu mutoza agera ino mu minsi mike akazatangira imyitozo hagati y itariki ya 10 na 15 Nyakanga 2014 kugira ngo ategure imikino ya CECAFA.
Tumubajije ibyaba byagendeweho mu kumuhitamo hagati yabari bageze ku ijonjora rya nyuma harimo n’umufaransa Giguet wahabwaga amahirwe, Bwana Ntampaka yatubwiye ko uyu mutoza afite ibigwi kandi no mu bijyanye n’ibyangombwa n’amafaranga akaba hose yarahize bagenzi be. Tumhajije ibijyanye n’amafaranga azajya ahembwa Ntampaka yadusubije ko bazabidutangariza igihe azaba ageze i Kigali bamaze gushyira umukono ku masezerano.
Uyu mutoza asimbuye mwene wabo w’umubirigi wamaze amezi ane muri iyi kipe, Luc Emayeal nawe waje asimbuye Didiee Gomez wahesheje iyi kipe igikombe nyuma yaho yarasanze iyi kipe imaze imyaka 9 itagikozaho imitwe. Bikaba bigaragara ko bisa nkibigiye kuba ihame ko iyi kipe itarsmutswa umwenegihugu.
Mu batoza 12 bari basabye akazi, batatu ni bo bari babashije kugera ku ijonjora rya nyuma ari bo David Giguet ukomoka mu gihugu cy’Ubufaransa na Srdjan Zivonjic w’umunya-Serbiya na Jean Francois Losciuto ukomoka mu gihugu cy’ububirigi ari nawe wegukanye uyu mwanya.
INKURU IRAMBUYE KU BIGWI BY’UYU MUTOZA TURACYAYIBATEGURIRA..