Kuri uyu wa gatatu taliki ya 21 Gicurasi , ku ishyirahamwe ry’ umupira w’ amaguru mu Rwanda Ferwafa, herekanwe umutoza mushya w’ ikipe y’ igihugu Amavubi.
Umwongereza Stephen Phillip Constantine niwe wemejwe ku mugaragaro ko ahawe akazi ko gutoza ikipe y’ umupira w’ amaguru mu Rwanda Amavubi mu gihe kingana n’ imyaka ibiri, Uyu mutoza akaba yahawe inshingano zo gutegura igikombe cy’Afurika cy’abakina imbere mu gihugu, CHAN 2014, kizabera mu Rwanda .
Nk’ uko byatangajwe n’ ishyirahamwe ry’ umupira w’ amaguru mu Rwanda, uyu mutoza akaba yasinye amasezerano y’ imyaka ibiri.
Constatin akaba yavuze ko aje gufatanya n’ abandi batoza kugirango barebere hamwe uko umupira w’ amaguru mu Rwanda warushaho gutera imbere. uyu mutoza akaba atangaza ko azajya agira umwanya wo gusura amakipe yo mu Rwanda ndtestse akanakurikiranira hafi shampiyona mu byiciro bitandukanye mu mupira w’ amaguru.
Umuyobozi ushinzwe siporo muri Minisiteri y’ umuco na Siporo Bugingo Emmanuel, yavuze ko uyu mutoza afite akarusho ko kuba azajaya afasha mu guhugura abandi batoza ba hano mu Rwanda kuko asanzwe ari umwarimu wemewe na FIFA.
uyu mutoza akaba yaratoje muri Afurika, aho yanyuze mu bihugu nka Sudan na Malawi