Mu karere ka Gatsibo mu burasirazuba bw’u Rwanda imvura ivanze n’urubura n’umuyaga yaguye ku mugoroba yasenye inzu inangiza imyaka mu Murenge wa Nyagihanga
Ubuyobozi buvuga ko mu Kagari ka Nyagitabage honyine hamaze kubarurwa inzu 26 n’ibikoni 13 byasenywe n’imvura. Uretse inyubako Kandi igihingwa byiganjemo urutoki nabyo byangijwe bikomeye n’iyi mvura. Ndetse hari n’amatungo kugeza ubu imibare itarenyekana neza yapfiriye muri ibi biza
Ubuyobozi buravyga bukomeje gukora ibarura ngo hamenyekane ibyangijwe mu murenge bose. Kugeza ubu Minisiteri ifite kurwanya Ibiza mu nshingano ntacyo yari yatangaza ku ngabo y’ibyangiritse mu gihugu cyose.
Iteganyagihe ryari ryateguje ko ibice bimwe na bimwe by’igihugu biza kugira imvura yumvikanamo inkuba.
Iteganyagihe kandi ryerekana ko n’uyu munsi hateganyijwe imvura mu Ntara y’Iburasirazuba, mu Mujyi wa Kigali no mu Turere twa Gicumbi na Rulindo. Ahandi hasigaye nta mvura ihateganyijwe. Hateganyijwe umuyaga uringaniye ufite umuvuduko uri hagati ya 4m/s – 5m/s.