Itsinda rikomoka muri Uganda rya The Ebonies riherekejwe n’abahanzi Radio na Weasel bagize Good life bakoze igitaramo cyakataraboneka muri Kigali Serena hotel kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 31 Gicurasi 2014.
Iri tsinda rimaze imyaka 35 rikora ibikorwa byo gususurutsa abantu ni ubwa kabiri rije mu Rwanda. Rikaba ariho ritangiriye ibitaramo bitandukanye rizakorera mu bihugu bitandukanye ku Isi.