Umuhanzi nyarwanda ukorera umuziki we muri Leta zunze ubumwe za Amerika (Meddy) mu itsinda rya PressOne, ari mu byishimo kubera indirimbo ye Nasara isigaye icurangwa kuri televiziyo zo muri Nigeria.
Meddy kuri ubu abarizwa muri leta zunze ubumwe za Amerika
Kuri konti ya twitter y’iyi televiziyo hari ubutumwa(tweet) bwandikiwe Meddy bamumenyesha ko amashusho y’indirimbo Nasara yatambukijwe mu kiganiro cyabo cyitwa Music Africa. Nk’uko bigaragara ku rubuga rw’iyi televiziyo, iki kiganiro gitambutsa indirimbo z’abahanzi nyafurika ariko by’umwihariko kikaba cyibanda ku muziki wo mu bihugu birimo Ghana, Kenya, Tanzania, Malawi, Nigeria n’ahandi.
Meddy yabonye ubutumwa buturutse muri Nigeria bumumenyesha ko indirimbo ye Nasara yacuranzwe kuri televiziyo ikomeye muri iki gihugu.
Mu kiganiro Meddy yagiranye n’ ikinyamakuru IGIHE, yatangaje ko yatunguwe no kubona ubu butumwa buvuga ko Nasara yacuranzwe muri Nigeria gusa byamushimishije ndetse bimuha icyizere ko umuziki we n’uw’abahanzi nyarwanda bagenzi be utangiye guhabwa agaciro ku rwego mpuzamahanga.
Meddy ati, “Nabonye tweet yabo, ivuga ko Nasara bamaze kuyicuranga mu kiganiro Africa Music, nishimye cyane kuko iriya televiziyo nabonye ikomeye muri Nigeria. Ni ibintu byiza , na Citizen bamaze iminsi bayicuranga.”
Akomeza agira ati, “ Byanyeretse ko umuziki w’abanyarwanda utangiye guhabwa agaciro ubwo na za Nigeria batangiye kutwibuka”
Nyuma yo kubona ko hari televiziyo muri Nigeria yahaye agaciro indirimbo ye, Meddy ngo yiyemeje gukora iyo bwabaga indirimbo azakurikizaho ikazaba nziza kurusha Nasara kuburyo bimushobokeye yazakomeza gucurangwa muri iki gihugu.
Abarizwa mu itsinda rya Pressone
Uyu muhanzi , muri iyi minsi afite gahunda ihamye yo kugeza ku bafana be indi ndirimbo nshya y’urukundo nyuma ya Nasara yakoze mu mpera z’umwaka wa 2013.
Source: Igihe