Kuri uyu wa gatandatu Taliki ya 14 Kamena, abahanzi bari mu irushanwa rya Guma Guma ritegurwa n’ uruganda rwenga ibinyobwa rwa Blarirwa barataramira i Nyagatare.
Aba bahanzi bakaba baraye basesekaye muri uyu mujyi ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu, ndetse bamwe mu bahanzi twavuganye muri iki gitondo bakaba badutangarije ko bahagaze neza kandi biteguye gushimisha abakunzi babo ndetse no kwitwara neza kugirango bazegukane iki gihembo gifatwa nk’ igikomeye hano mu Rwanda.
PGGSS4 roadshow mu mujyi wa Nyagatare ije ikurikira iyabereye mu mugi wa Gicumbi n’ izindi zagiye ziba hirya no hino mu gihugu.
Senderi n’ ubwo arangwa n’ udushya ariko ngo abafana be bamwitege arabashimisha bitavugwa.
Senderi ashobora kuza kuririmba indirimbo ye nshya zirakamwa cyane ko injyana iri muri iyo ndirimbo iri mu zikunzwe muri kariya gace.
Abafana bashonje bahishiwe
Jay Polly uri mu bakunzwe muri iri rushanwa ngo abafana be uyu munsi yiteguye gukomeza kubereka ko ayoboye iri rushanwa
Bruce Melody ati ntabaherekeje abandi mu iruhanwa igikombe nanjye ndagishaka.