Mu minsi ishize ubwo Airtel yashyiraga hanze ibyapa byamamaza ibikorwa by’isosiyeti y’Itumanaho Airtel, aho bamamazaga produit yabo y’uko igihe uguze amanite ukubirwa kabiri. ibi byapa bikaba bitaramazeho iminsi, byahise bikurwaho bitewe n’ifoto yagaragaraho
Dore ngiyi ifoto yavuzweho byinshi
Kuri ibyo byapa hagaragaraho ifoto ya ba Nyampinga Akiwacu Colombe na Mutesi Aurore basoma ku itama King James. Ibi byaba bikaba bitaramazeho kabiri dore ko byahise bimanurwa huti huti, bivugwa ko basanze binyuranye n’umuco nyarwanda.
MakuruKi.Com yegereye ba nyir’ubwite bari kuri iyi foto, kugira ngo tubabaze uko babyakiriye, ndetse niba babona koko byaba binyuranye n’umuco nyarwanda.
KING JAMES “umuntu wese ntakwiye kujya atekereza ikintu ngo nabona ko atakishimiye ahite avuga ko bitajyanye n’umuco”
King James
Mu kiganiro cy’iminota 5, twagiranye n’Umuhanzi King James, twamubajije we uko yakiriye ikurwaho ry’ibi byapa. Maze asubiza mu magambo ye ati “..Uko nabyakiriye ni kuriya nta kundi byagenda, ntago bansobanuriye cyane impamvu yabiteye, bambwiye ari uko Umujyi wa Kigali utari wayishimiye nta bindi birebire mbiziho.”
Tumubajije niba ku giti cye niba yumva koko ibivugwa ko ariya foto agaragaraho we na Miss Colombe na Miss Aurore bamusoma ku itama, yemeranya n’ibivugwa ko byaba binyuranyije n’umuco, King James yadusubije ko atari ko abibona “ jye ku giti cyanjye si ko mbibona, kuko iyo mba nzi ko bitajyanye n’umuco sinari kubikora, ariko njye njye ku giti cyanjye numvaga ntacyo bitwaye, numvaga nta mahano yari abaye, ni ibisanzwe ko abantu basomana ku itama, ni ko abantu basuhuzanya ubu ngubu, sinzi aho byari guhurira n’umuco, bibaye atari umuco si uku abantu bari kuba basuhuzanya no mu buzima busanzwe”
Tumubajije niba barabanje kubabaza cyangwa kubagisha inama mbere y’uko babimanura, King yavuze ko nta nama bigeze babagisha.
Umuhanzi King James nubwo avuga ko ntacyo anenga cyane kuri ibi byabaye, ariko hari ibyo asanga bikwiye kujya byitabwaho mbere yo gukora ibintu nkabiriya “ ku giti cyanjye ni uko bakwiye kujya babona niba ari na Company iri gukora publicite hari ibyo bakwiye kujya bareba ko hari ibyo iyo company iba yatakaje kugira ngo bayikore, biriya ni ibintu bisanzwe, kandi umuntu wese ntakwiye kujya atekereza ikintu ngo nabona ko atakishimiye ahite avuga ko bitajyanye n’umuco”
MISS AKIWACU Colombe “..nanjye nkunda umuco wanjye, ntago nari gukora ibintu niyumvisha ko hari ikibazo bifitanye n’umuco”
Miss 2014, AKIWACU Colombe
Naho kuri Nyampiga w’u Rwanda wa 2014 AKIWACU Colombe, tumubajije uko yaba yarabyakiriye yadusubije “navuga ko kuba barakimanuye bavuga ko hari impamvu, njye numva ntacyo nabirenzaho, ariko ntago nari gukora ibintu numva hari ikibazo kibirimo”
Ku kibazo cy’uko bivugwa ko cyaba cyaramanuwe bitewe n’uko iriya foto yaba inyuranyije n’umuco nyarwanda Miss Colombe we si ko abibona, “Kubera ko nanjye nkunda umuco wanjye, ntago nari gukora ibintu niyumvisha ko hari ikibazo bishobora bifitanye n’umuco”
Twashatse kumenya niba Airtel ishobora gusimbuza iriya publicite iyindi maze bakongera kuba bakwifashisha Miss Colombe na bagenzi be, Nyampinga Colombe yadusubije ko nib nta gihindutse ariko biteganyijwe.
Miss 2012: Aurore MUTESI
Twagerageje kuvugisha uwa gatatu ugaragara kuri iki cyapa ari Miss Rwanda 2012, Aurore MUTESI Kayibanda, ariko telephone ye igendanwa ntiyashobora kuboneka.
Tubibutse ko ibi byapa byamanuwe nta minsi biramara bimanitswe, byavuzwe ko inzego zimwe z’ubuyobozi zitishimiye ifoto igaragaraho aho ba Nyampinga Colombe na Aurore basomaga ku itama umuhanzi King James.
Icyumvikana neza kandi gihurizwaho naba bose twaganiriye ni uko ibivugwa ko iriya foto inyuranye n’umuco nyarwanda, bo atari ko babibona, ko gusomana ku itama nta ho babona bibangamiye umuco! Wowe se ubibona ute!?
Editorial