Nizzo umwe mu basore bagize itsinda rya Urban Boys aratangaza ko inda uwahoze ari umukunzi we atwite atari iye, gusa akavuga ko nta kindi yamubwira uretse kumubwira ngo asubireyo nta mahwa.
Muri iyi minsi umuhanzikazi Isaro Sandrine wamenyekanye ku izina rya Sacha bigaragarira buri wese umubonye ko atwite ndetse ko akuriwe kuburyo yenda kubyara, ariko inda atwite Nizzo wo muri Urban Boys bahoze bakundana ashimangira ko atari iye kuko we batandukanye kera batagikundana, gusa akanavuga ko ari byiza kuri we niba yarafashe umwanzuro wo kubyara.
Umuhanzikazi Sacha arakuriwe ariko Nizzo bahoze bakundana arahamya ko inda atari iye
Umuhanzikazi Sacha arakuriwe ariko Nizzo bahoze bakundana arahamya ko inda atari iyeUmuhanzikazi Sacha arakuriwe ariko Nizzo bahoze bakundana arahamya ko inda atari iye
Aganira n’inyarwanda.com, Nizzo yagize ati: “Njye Sacha tumaze umwaka dutandukanye, ntitugikundana bityo inda atwite nanjye numva ko ngo yaba afite undi mukunzi wayimuteye ariko njye nta nda yanjye Sacha atwite. Hari n’abo nigeze kumva bambwira ngo agenda avuga ko yahombye kuba atarabyaranye nanjye ariko rwose njye ntabwo nanaherukana nawe, gusa ni byiza namubwira nti nabyare yonkwe kandi asubireyo nta mahwa”.
Sandrine na Nizzo barakundanye igihe kinini, biravugwa ko uyu mukobwa yanifuzaga kubyarana na NizzoSandrine na Nizzo barakundanye igihe kinini, biravugwa ko uyu mukobwa yanifuzaga kubyarana na Nizzo
Sandrine na Nizzo barakundanye igihe kinini, biravugwa ko uyu mukobwa yanifuzaga kubyarana na Nizzo
Uyu mukobwa Sandrine uzwi nka Sacha, Nizzo ashimangira ko yahise anahindura nimero kuburyo atajya anavugana nawe, gusa natwe twagerageje kumuhamagara kuri telefone ye isanzwe dusanga ntiri ku murongo ndetse n’inshuti ze za hafi twagerageje kubaza nimero yaba asigaye akoresha, benshi muri bo bavuga ko yahinduye nimero mu gihe hari n’abavuga ko yahisemo gukuraho telefone burundu.
Sandrine Isaro uzwi nka Sacha iyo aza kuba atwite inda ya Nizzo, uyu musore ngo byari kuba ari ibyishimo kuri weSandrine Isaro uzwi nka Sacha iyo aza kuba atwite inda ya Nizzo, uyu musore ngo byari kuba ari ibyishimo kuri we
Sandrine Isaro uzwi nka Sacha iyo aza kuba atwite inda ya Nizzo, uyu musore ngo byari kuba ari ibyishimo kuri we
Nizzo wo muri Urban Boys kandi ashimangira ko iyo aba ari we wateye inda Sacha ubu aba yishimye kandi atari kubihakana, kuko abona mu buzima nta kintu cyiza nko kubyara. Mu magambo ye n’ibitwenge ati: “Iyo mba ari njye wabirangije rwose ubu mba meze neza, kubyara ni byiza ntako bisa iyo mba ari njye wamuteye iyo nda mba nishimye”
Source: INYARWANDA.COM