Abahanzi b’ibirangirire 2 b’abanyamerika Jay-z na Beyonce bari bamaze igihe kinini babana mu buryo butemewe n’amategeko kuri ubu ngo baba barimo gupanga kungera gutandukana.
Aba bahanzi babiri, Jay-z w’imyaka 44 na Beyonce w’imyaka 32 y’amavuko ngo batangiye kubana guhera mu mwaka wa 2002 bakaba baranabyaranye umwana umwe Blue Ivy w’imyaka 2 y’amavuko bakaba bari bamaze iminsi batabana nawe.
nk’uko bitangazwa n’ibinyamakuru byo muri Amerika ngo aba bahanzi bamaze iminsi mu gihugu cy’ubufaransa aho bagiye mu gitaramo kizarangira mu mpera z’uyu mwaka. Jay-z na Beyonce ubu ngo barateganya ko bakirangiza icyo gitaramo , umwe azaca ukwe undi agaca ukwe.
Impamvu nyamukuru igiye gutera itandukana ry’aba bahanzi ntiramenyekana.
NSENGIMANA J Mermoz