Umuhanzi w’icyamamare mu ndirimbo zo guhimbaza Imana Dusabe Alexis yatangaje ko atazongera gukorana n’itangazamakuru hakaba hari n’ibindi byinshi yagiye atangaza nk’uko tugiye kubibagezaho muri iyi nkuru yacu.
Dusabe Alexis. umuhanzi w’umuhanga mu kwandika, kuririmba no gucuranga, umuhanzi wakunzwe cyane mu myaka yashize kubera indirimbo ze nk’ Umuyoboro, Ibyiringiro, n’izindi yatangarije www.umugisha.com ko atazongera kuvugana n’itangazamakuru. Yagize ati “Ntabwo nkivugana n’ itangazamakuru ninzajya nshaka abanyamakuru nzajya ntanga amatangazo”. Tumubajije impamvu atazongera gukorana n’itangazamakuru mu magambo make yagize ati “Ntabwo ari ngombwa”
Si ukudakorana n’itangazamakuru gusa uyu mugabo atazongera gukora kuko biravugwa ko n’ibitaramo byishyuza atazongera kubikora ndetse n’umuntu wateguye igitaramo kishyuza akamutumira ntazakitabira.
Ibindi byakomeje kugenda bivugwa kuri Dusabe Alexis ababitangaza bakavuga ko ari nyir’ubwite wabyivugiye n’uko azajya ategura ibitaramo agakora ama CD menshi yo guha abantu ku buntu kugira ngo Ijambo ry’Imana ryamamare ku isi.
Nubwo nta gihe kizwi Alexis Dusabe yafatiye icyemezo cyo kutongera kuvugana n’itangazamakuru, ngo yaba yarafashe uyu mwanzuro ubwo yavugwagaho kwiba amafranga mu gitaramo yakoreye i Burundi ndetse no kwambura abamufashije.