Nyuma y’urupfu rw’umuhungu we Keron Raphael Kabugo , umuhanzikazi Juliana Kanyomozi arasaba abafana n’abakunzi be kumuha akanya ari mu muhezo kugirango we n’umuryango we babashe kunamira umuhungu we wapfuye kuri iki cyumweru.
Nyakwigendera Keron ari kumwe na mama we na nyirakuru
Juliana akaba yabanje gushimira abafana n’incuti babafashe mu mugongo kuva Keron yakwitaba Imana ku cyumweru.Mu itangazo yagize ati: “Twashimishijwe bikomeye n’urukundo , amasengesho n’inkunga twakiriwe kandi dukomeje kwakira mu ncuti, abafana n’umuryango.Ni ukuri turabashimiye twese kubw’ibyo.”
Juliana akaba yakomeje asaba abakunzi be akanya kugirango ajye mu muhezo wo kunamira umwana we.Akaba yanditse ati: “Turabasaba ko mukomeza kudutekerezaho no kudusengera , ariko mutwemerere n’umuhezo muri ibi bihe bikomeye byo kunamira uwo twabuze.”
Keron Raphael Kabugo yaguye mu bitaro bya Aga Khan muri Kenya azize indwara ya Asima.Umurambo uragera muri Uganda ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri.Gushyingura ni ku munsi wa gatanu ahitwa Matugga.
Ferdinand M.