Intambara y’amagambo hagati y’umuhanzikazi Rihanna na mugenzi we T-Boz noneho igeze ahakomeye, aho T-Boz yavuze ko noneho Rihanna niyongera kumuvuga bazarwana akamukubita umugeri ku kibuno.
Amwe mu mafoto ya Rihanna yambaye ubusa /Photo Internet
Mu kiganiro yagiranye na TMZ , umuhanzi T-Boz yavuze ko ubusanzwe ntacyo apfa na Rihanna ndetse ko amwifuriza ibyiza gusa mu kazi ke k’ubuhanzi.Abajijwe ku magambo bamaze iminsi baterana kuri Twitter aho T-Boz yabwiraga Rihanna gutuza kuko akiri umwana, T-Boz yasubije ko umuntu ukuze adaterana amagambo ko ibyo yakoze atari uguterana amagambo.Yagize ati:”sinjya nterana beef kuri twitter, Ndakuze nta mwanya ibyo mbifitiye.”
T-Boz akaba yatangarije TMZ ko Rihanna niyongera kumuvuga azarwana na we akamukubita kuri icyo kibuno yirwa ashyira ku karubanda.
Amafoto ya T-Boz na Chilli bambaye ubusa igice cyo hejuru Rihanna yashyize kuri Twitter/Photo Internet
Amakimbirane hagati y’abo bakobwa babiri yatangiye ubwo itsinda TLC na T-Boz abarizwamo ryibazaga impamvu Rihanna yirirwa yerekana ikibuno cye mu ruhame.Rihanna yahise na we yahise ashyira amafoto y’abo bakobwa bo muri TLC hanze nabo bambaye ubusa ibice byo hejuru.
Ferdinand M.