Umuhanzi Ray c yafashwe n’ indwara itunguranye (Degue) izwi ku ndwara y’ ibicurane by’ inyoni, akaba arwariye ahitwa Mwananyamala ibitaro biri mu mujyi wa Dar es Salam aho akurikiranywe n’ abaganga.
Aho aryamye kwa Muganga
Nkuko bitangazwa n’ ikinyamakuru Mwanachi cyandikirwa mu gihugu cya Tanzaniya, kuri uyu wa kabiri taliki ya 06 Gicurasi nibwo uyu muhanzi ukomeye wo muri Tanzaniya yajyanywe mu bitaro. iki kinyamakuru kivuga ko cyageze aho arwariye mu bitaro basanga aryamye bigaragara ko amerewe nabi.
Azwiho ijwi rinyura benshi
Umuganga utarashatse ko amazina ye atangazanzwa yagize ati: “Twamukoreye isuzuma ridasanzwe bitewe n’uko yahindaga umushyitsi ndetse n’ umuriro mwinshi yarafite. Ariko twasanze atari maraliya, nyuma yo kubona ibindi bimenyetso twemeje ko yandujwe indwara y’ ibicurane by’ inyoni (Degue), Ubu dukomeje kumuba hafi tumuha imiti y’ iyi ndwara”.