Senderi International Hit yamaze gushyira hanze indirimbo iri mu njyana y’ igishakamba. iyi njyana ikaba isanzwe imenyerewe cyane mu bice by’ i Burasirazuba.
Senderi ngo nta rushanwa rigomba kumuca mu myanya y’ intoki
Mu kiganiro Makuruki.com yagiranye na Senderi International Hit, Yadutangarije ko iyi ari indirimbo yageneye urubyiruko rw’ abanyarwanda kugirango rutangire kwiga no kumenya umuco wo mu duce twose tugize igihugu cyacu cyane cyane ibice bifite umwihariko bityo bakaba banabitaramiraho.
Kuri Senderi International Hit, akaba asanga ari uburyo bwiza bwo kwigisha urubyiruko rw’ u Rwanda kugirango rumenye umuco ugiye utandukanye, ab’ i Burasirazuba bakamenya umuco wo mu majyepfo, abo mu Majyepfo bakamenya uwo mu Majyaruguru bityo bityo.
Senderi akaba yakomeje adutangariza ko igishakamba ari umwihariko w’ abanyarwanda ndetse yizeye ko n’ abanyamahanga bazayikunda kubera uburyo ikoze neza. akaba kandi akomeje gukorana umurava n’ ingufu kuko atifuza ko hari igikombe cyangwa igihembo icyo aricyo cyose yifuza ko cyazamuca mu myanya y’ intoki uyu mwaka.
Senderi uretse no kurangwa n’ udushya twinshi, usanga yishimiwe n’ abafana
Senderi ubu ni umwe mu bahanzi bakomeye bakora injyana ya Afrobeat mu Rwanda nyuma y’aho yegukanye igihembo cya Salax Award nk’umuhanzi wahize abandi muri iyo njyana mu mwaka wa 2013.
Senderi akaba akomeje gusaba abafana be ku mushyigikira bamutora muri Guma Guma, aho ku mutora ari ukwandika 8 ukohereza kuri 4343.
Umva indirimbo ZIRAKAMWA ya Senderi International Hit
Zirakamwa_By_Senderi_Hit_J_1_.mp3
Evode Mz