Umuryango w’umuhanzi kazi Juliana Kanyomozi wo mu gihugu cya Uganda kuri ubu uri mu kababaro ko kubura umwana we w’umuhungu Keron w’imyaka 11 y’amavuko mu ijoro ryakeye.
Nkuko nyina w’umwana yabitangarije ikinyamakuru the new vision, ngo uyu mwana yaguye mu bitaro bya Aga Khan i Nairobi muri Kenya.
Uyu mwana ngo yakunze kugira idwara ya Asima kuva akigera mu ishuri bakaba bavuga ko ari nayo yamuhitanye.
Kuri ubu ngo umuryango we wose uri gusengera cyane uwo mwana umusabira kuruhukira mu mahoro
Juliana yagize ati ” njy n’umuryango wanjye turamenyesha abafana banjye ko akana kanjye gato katari kameze neza kuva kagaragaraho (asthma) asima y’igikatu aho kagereye ku ishuri. Yoherejwe muri Kenya kwivurizayo aho namukurikiranaga amasaha 24 kuri 24, nonr ndasaba ubufasha uko mushoboye haba no mu masengesho.”
NSENGIMANA J Mermoz