MBD Ken ni umunyarwanda uri mu gihugu cya leta Zunze ubumwe za Amerika (USA) ku mpamvu z’ amasomo ariko akaba anahakorera ibikorwa bye bya Muzika
MBD Ken ubarizwa muri Amerika
MBD Ken ubusanzwe amazina ye nyakuri ni MISSION Blaise Daniel Kennedy, ubu ari muri Leta zunzu ubumwe( USA) aho yiga gukora umuziki no gutunganya amajwi (Music production and voice management) mu ishuri rya Full Sail University riri muri Florida ariko akaba atuye muri Leta ya North carlina, mu mujyi wa Winston salem.
Mu kiganiro yagiranye na Makuruki.com yadutangarije byinshi bigendanye n’ umuziki we.
Yatangiye atubwira ko ubundi yatangiye umuziki mu mwaka 1996 afite imyaka 10 aho yacurangaga Piano mu rusengero rw’ aba baptist, nyuma aza gutangira kuririmba indirimbo ze bwite aho mu mwaka wa 2013 aribwo yakoze indirimbo ye ya mbere yitwa “Kunda kurushaho”
Kugeza ubu aho atuye muri Amerika amaze kuhakorera indirimbo yitwa No one like Jesus, hakaba hari n’ indi yafashijemo mukuru we Pastor Joseph Habineza afatanije n’ umuhanzi The ben yitwa “Ibyiringiro” ikaba yarkozwe n’ umunyarwanda Lick Lick.
No_One_Like_Youby_MBD_KEN.mp3“>Umva hano indirimbo No one like Jesus ya MBD Ken
Pastor Joseph Habineza akaba akorana umuziki na MBD Ken
MBD Ken akaba yakomeje adutangariza ko kugeza ubu umuziki awukorana n’ umuvandimwe we Pastor Joseph Habineza nawe utuye muri Amerika. kandi akaba yatubwiye ko ashimira cyane mushiki we Josephine Bashaka ukomeza ku mutera inkunga no kumwitaho mu bikorwa bye bya Muzika.
Josephine Bashaka, niwe wita ku bikorwa bya MBD Ken
MBD Ken akaba yasoje ikiganiro twagiranye asaba abakunzi be gukomeza ku muba inyuma kandi akaba abizeza ko bashonje bahishiwe, akaba ari kubategurira ibihangano bishya kandi byiza yizeye ko bazabikunda.
Ibyiringiro.mp3“>Umva indirimbo Ibyiringiro
Evode Mz
Makuruki.com