Intambara y’uburusiya yateje igabanuka ry’indabo u Rwanda rwohereza hanze

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Mu myaka y’ingengo y’imari ya 2022/2023 na 2023/2024 ingano y’indabo u Rwanda rwohereza mu mahanga yaragabanutse kubera intambara y’u Burusiya na Ukraine. Ibi bihugu byombi byari abakiriya bakomeye b’indabo zo mu Rwanda.

Uretse u Burusiya na Ukraine bari basanzwe bagura indabo zo mu Rwanda ku bwinshi, ubu abakiriya b’indabo basigaye bari mu buhorandi.

Imibare itangwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi n’ubworozi NAEB igaragaza ko mu mwaka wa 2021/2022 u Rwanda rwohereje mu mahanga ibiro 1,130,243 by’indabo.

- Advertisement -

Mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2022/2023 u Rwanda rwohereje mu mahanga ibiro 845,848 by’indabo. Bivuze ko habayeho igabanuka rya 25%.

Umwaka wakurikiye ho 2023/2024 u Rwanda rwohereje mu mahanga ibiro 381,933 by’indabo. Aha habayeho igabanuka rya 54.9% ugereranije n’umwaka wawubanjirije.

Jean Bosco Mulindi ushinzwe ibihingwa bishya muri NAEB avuga ko iri gabanuka ryatewe n’intambara y’uburusiya na Ukraine. Ibi bihugu byombi ngo nibyo byari abakiriya ba mbere b’indabo zo mu Rwanda.

Mulindi yavuze ko ubu hari gushakwa amasoko yandi y’indabo mu bwongereza. Kuwa 11 Mata uyu mwaka Ubwongereza bwemeye kwakira indabo zivuye mu Rwanda nta musoro.

N’ubwo ingano y’indabo zoherezwa mu mahanga ugenda igabanuka ariko, ku ruhande rw’imboga n’imbuto ho ingano y’ibyoherezwa hanze yarazamutse. Wavuye ku bilo Miliyoni 22 mu mwaka wa 2022/2023 ugera ku biro Miliyoni 38 mu mwaka wa 2023/2024.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
5:14 pm, Sep 9, 2024
temperature icon 29°C
scattered clouds
Humidity 30 %
Pressure 1009 mb
Wind 11 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:54 am
Sunset Sunset: 5:59 pm

Inkuru Zikunzwe