Ishirahamwe ry’abakanyujijeho ryasubije ku ihagarikwa ry’amasezerano bari bafitanye n’u Rwanda yo gutera inkunga igikombe cy’Isi cy’Abakanyujiho gusa bakahakana ko iri rushanwa ritasubitswe.
RDB yari yatangeje ko amasezerano bari bafitanye na Easy Group yo gutera inkunga igikombe cy’Isi cy’abavetera bayahangaritse ku bwumvikane bw’impande zombi ndetse ko Visit Rwanda itazongera kugaragara mu bikorwa by’iyi kampani.
Easy Group nayo ibicishije mu itangazo yasohoye yemeje ko koko aya masezerano yasubizwe n’ubwo itemera ko iki gikombe cy’Isi cyocyo cyakuweho.
Easy Group ivuga ko ibabajwe cyane no kuba umwe mu baterankunga bayo b’imena yaragaritse amasezerano bari bafitanye.
Muri iri tangazo Easy Group yavuze ko yakiriye ubutumwa bwa RDB kuwa 18 Kamena ibamenyesha ko yifuza guhagarika amasezerano bari bagiranye.
Muri ubwo butumwa bandikiwe kuri email ngo nta na kimwe bigeze basabwa ko bakora wenda ngo amasezerano abe yakomeza. Nta n’impamvu n’imwe RDB yigeze ibagaragariza yo gusesa amasezerano.
Easy Group ikavuga ko yifuza kumenyesha abandi bafatanyabikorwa ndetse n’abakanyijijeho muri ruhago ko kuba yatakaje umuterankunga mukuru w’urushanwa bidasobanuye ko irushanwa ryahagaritswe.
Ivuga ko irushanwa ry’abavetera rirakomeza gutegurwa ndetse ko abarikunda bazakomeza kumenyeshwa amakuru ku itegurwa ryaryo.